
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho Claude Muhayimana yakoreye icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, bishimiye ko bahawe ubutabera bavuga ko bigiye kubafasha kuruhuka ku mutima.
Ni nyuma y’uko Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruhamije uyu mugabo w’imyaka 65 icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside rukagumishaho igifungo cy’imyaka 14 yari yakatiwe n’urugereko rw’ibanze mu 2021.
Nkurunziza Jean Marie Vianney warokotse ibitero by’Interahamwe, Muhayimana yatwaraga mu modoka ya Guest House zigiye kwica Abatutsi, yavuze ko yakiriye neza igihano yakatiwe n’urukiko.
Ati “Ubutabera bwakoze akazi kabwo, ubushize twari twumvise ko bamurekuye twumva biratubabaje cyane, kuko byasaga n’aho ibyo twavuze nta gaciro babihaye”.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yavuze ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Karongi basanga imyaka 14 yakatiwe ari mike, gusa ngo bishimiye ko icyaha cyamuhamye.
Ati “Muhayimana Claude ni ruharwa kubera uruhare yagize muri Jenoside haba kuri stade Gatwaro kuri Paruwasi Gatolika Saint Pierre ku Kibuye, kuri Home St Jean, mu misozi ya Gitwa, Bisesero n’i Nyamishaba. Aho hose Muhayimana yabaga ari mu bitero byazaga kwica Abatutsi. Icyo twishimira ni ubutabera twahawe nyuma y’imyaka 31. Gusa kuri twe imyaka 14 yakatiwe twumva ari mike ukurikije ibyo yakoze, ariko ntacyo bidutwaye cyane icy’ingenzi ni ukuba yahamijwe ibyaha ubutabera bukaboneka.”
Muhayimana Claude yavukiye i Gitesi yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi, Jenoside yabaye ari umushoferi wa Guest House Kibuye. Abamushinja batanze ubuhamya ko imodoka yatwaraga y’iyo guest house ari yo yatwaragamo abajyaga gukora Jenoside.
Muhayimana yahungiye mu Bufaransa, mu mwaka wa 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013.
Mu 2015 yararekuwe asubira aho yari atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho.
Mu ntangiriro za 2021 urubanza rwe rwagombaga kuba ariko rusubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa. Nyuma rwarabaye akatirwa igihano cy’imyaka 14, arajurira n’ubushinjacyaha burajurira.
Tariki 3 Gashyantare 2026 nibwo yatangiye kuburanishwa mu bujurire, akatirwa tariki 27 Gashyantare.

Abarokokeye aho Muhanyimana Claude yakoreye ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimiye ko nyuma y'imyaka hafi 32 bahawe ubutabera
