
Ruhumuliza James wamamaye nka King James yateguje igitaramo ateganya kwizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki gitegerejwe ku wa 1 Kanama 2026.
Mu butumwa yageneye abakunzi be ubwo yakomozaga kuri iki gitaramo, King James yagize ati “Muraho neza, nizere ko mu meze neza, iki ni cyo gihe cyo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 maze mu muziki. Nifuza kubatumira tariki 1 Kanama uyu mwaka, nizere ko muzaza tukaririmbana cyane. Ibindi tuzagenda tubimenya buhoro buhoro.”
King James w’imyaka 36 y’amavuko, yatangiye umuziki ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku myaka 16 y’amavuko. Icyo gihe yigaga muri APE Rugunga.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2006, ntabwo uruganda rw’imyidagaduro rwahise rumwakira. Gusa na we ntabwo yigeze acika intege ahubwo yaje kwamamara mu myaka ya 2008-2009 ubwo yasohoraga iyitwa ‘Intinyi’.
Kuva yafatisha mu ruganda rwa muzika, King James yahise afatiraho, kuva ubwo asohora indirimbo imwe ku yindi zose ari ko zikundwa.
Mu 2010 ni bwo King James yinjiye muri KINA Music yanamufashije gukora album ye ya mbere yise ‘Umugisha’ yasohotse uwo mwaka, ukurikiye yasohoye ‘album’ ya kabiri yise ‘Umuvandimwe’ yamurikiye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu 2014 King James yasohoye album ye ya gatatu yise ‘Ntibisanzwe’ yamurikiye i Musanze kuri Noheli. Icyo gihe abantu bibuka ko ari bwo yakoze igitaramo yagiye muri Kajugujugu.
Uko imyaka yagiye yigira imbere yagiye asohora n’izindi, mu gihe iheruka yasohoye ari iyitwa yise ‘Gukura’ yasohoye umwaka ushize.

King James yemeje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
