Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Kuki tugira ubukirigitwa?

EMMY 0


Mu minsi ishize nababwiye ko imbeba zigira ubukirigitwa mubihindura urwenya. Nyuma yaho nibwo nibutse ko burya n’abantu mubugira. Nonese ubundi ubukirigitwa buva he? Kuki hari abantu bamwe babugira abandi ntibabugire? Hari icyo wakora ngo ubuhagarike?


Hari ubwoko bubiri bw’ubukirigitwa. Hari ubwitwa knismesis hamwe n’ubwitwa gargalesis. Knismesis ni ubukirigitwa wumve iyo ikintu cyorohereye kinyuze ku ruhu rwawe gahoro gahoro. Nk’iyo umuntu afashe ibaba akarikunyuza ku gikanu. Uba wumva biri kugukirigita ariko ntabwo bituma useka. Gargalesis rero ni ubukirigitwa buza iyo umuntu agukirigise n’intoki maze bigatuma useka ugatembagara.


Gutandukanya ubwo bwoko bubiri bw’ubukirigitwa bituma tubasha kumenya impamvu ituma tubugira.


Ubukirigitwa bugenzurwa n’igice cy’ubwonko cyitwa hypothalamus. Iki gice ni cyo cyikubwira ko uri mu byago kugira ngo witabare. Ubukirigitwa ni ubwirinzi bw’umubiri.


Hypothalamus yawe ituma ugira ubukirigitwa mu rwego rwo kurinda ibice byoroshye by’umubiri wawe nko mu kwaha, mu nda, mu mugongo wo hasi, mu mbavu no mu birenge. Impamvu wumva ubukirigitwa ni uko umubiri urinda ibi bice cyane, kugira ngo ikibikozeho ucyumve byoroshye kandi vuba.


Nonese kuki duseka iyo badukirigise? Abashakashatsi ntibavuga rumwe ku mpamvu ituma duseka iyo badukirigise. Hari abagiye bemeza ko biterwa n’uko ababyeyi basekera abana iyo bari kubakirigita, ariko ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibyo atari byo. Abandi bemeza ko guseka mu gihe badukirigise nabyo ari ubwirinzi bw’umubiri kandi ntaho bihuriye n’ibyishimo.


Abantu bose siko bagira ubukirigitwa. Nanone ntitugira ubukirigitwa iyo twikirigise. Ibyo biterwa n’uko ubwonko bwacu buba buzi ko tugiye kwikirigita mbere y’uko tubikora bityo, ntiburekure ubwirinzi. N’ubwo bimeze bityo ariko, hari abantu bikirigita bagaseka. Abo baba barwaye indwara yitwa schizophrenia ituma ubwonko bwabo butabasha gutandukanya kwikoraho kwabo no gukorwaho n’abandi.


Nonese kuki hari abantu bamwe bagira ubukirigitwa bwinshi abandi ntibabugire? Impamvu ni uko imibiri yacu itandukanye. Hari abantu bagira imibiri igira ibyiyumviro byinshi, bigatuma bagira ubukirigitwa bwinshi mu gihe abandi bagira bike, cyangwa ari ntabyo. Na none imimerere umuntu arimo ishobora gutuma atagira ubukirigitwa. Urugero, abashakashatsi bavuga ko iyo umuntu ahangayitse bituma agira ubukirigitwa mu gihe iyo arakaye bugenda.


Wari ubizi se? Ubukirigitwa bushobora gukoreshwa mu iyicarubozo ibyo bita “tickle torture”. Gukirigitwa bikabije bitera icyo bita hypoxia ituma umwuka wa oxygen utazamuka ngo ugere ku bwonko. Hari abantu bagiye bakirigitwa kugeza bapfuye.


N’ubwo gukirigitwa bituma duseka, abantu benshi ntibabikunda kuko bituma baribwa aho uri kubakirigita, kandi hari n’abo bishobora gutuma bahera umwuka. Niyo mpamvu uba ugomba kwigengesera mu gihe ukirigita abandi, kandi niba umuntu akubujije kumukirigita ujye ubyumva. Cyangwa ukomeze umukirigite murwane.


Abana bakunze kugira ubukirigitwa cyane


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.