Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Perezida wa Madagascar yasheshe Guverinoma

EMMY 0


Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina, yirukanye Minisitiri w’Intebe, Herintsalama Rajaonarivelo ndetse asesa guverinoma.


Ni icyemezo Col. Michael Randrianirina yafashe ku wa Mbere tariki 9 Werurwe 2026. Ntihigeze hatangazwa impamvu yacyo.


Mu itangazo yashyize hanze, Harry ⁠Laurent Rahajason, ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida, yavuze ko bagiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya.


Ati “Perezida bidatinze arashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, akurikije ibiteganywa n’itegeko nshinga.”


Randrianirina yafashe ubutegetsi mu Ukwakira 2025, nyuma y’imyigaragambyo yakuye ku butegetsi Perezida Andry Rajoelina wayoboye Madagascar.


Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina, yasheshe Guverinoma


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.