Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Perezida wa Mozambique yavuze ku ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda

EMMY 0


Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yagaragaje ko afite icyizere ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza ibikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu.


Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Mu myaka hafi itanu zihamaze, zasenye ibirindiro bihoraho by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah, zicyura abaturage barahunze, ubucuruzi n’ibikorwa by’ishoramari birasubukurwa.


Bloomberg iherutse Gutangaza ko ifite amakuru ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yatangwaga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri ubu butumwa, izarangira muri Gicurasi 2026, kandi nta gahunda uyu muryango ufite wo kongera kuyitanga.


Leta y’u Rwanda yateguje ko izakura ingabo muri Cabo Delgado mu gihe ibikorwa byazo bitabona inkunga y’igihe kirambye, no mu gihe zikomeje kunengwa no gufatirwa ibihano, aho kugira ngo ibyo zakoze bihabwe agaciro bikwiye.


Ku wa 18 Werurwe, Perezida Chapo yatangaje ko byari biteganyijwe ko ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado buzarangira muri Gicurasi ariko bushobora kongerwa, ubwa EU bwo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bwo bukarangira muri Kamena 2026.


Perezida Chapo yagaragaje ko icyo aha agaciro kurusha ibindi ari uko ubu butumwa bwombi bukomeje muri iki gihe, agaragaza ko nta makuru afite y’uko ubu butumwa buzahagarikwa nyuma ya Gicurasi na Kamena, kuko nta ruhande bireba rurabimenyesha Leta ya Mozambique.


Yagize ati “Uko ubutumwa buba bumeze ni uko bugira itangiriro n’iherezo. Ibyo birasanzwe. Gusa kubera ko butararangira, dukomeje ibikorwa nk’uko ubwo butumwa bwombi bwateganyijwe hashingiwe ku gihe cyagenwe, mu gihe dutegereje igihe impande zombi zizagaragaza ko burangiye.”


Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye abanyamakuru ko byashoboka ko u Rwanda na EU byakwanzura gukomeza ubu butumwa, ati "Izo mpande zombi nizanzura kuvugurura ubutumwa, ubwo tuzabimenyesha inshuti zacu tubinyujije mu itangazamakuru.”


Perezida Chapo yagaragaje ko ariko ubu butumwa bwombi bunarangiye, yifuza ko Leta ya Mozambique yakorana n’u Rwanda na EU kugira ngo bishake uburyo icyo cyemezo kitasiga icyuho cy’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.


Tariki ya 17 Werurwe, Umuvugizi muri Komisiyo ya EU ushinzwe ibikorwa bya politiki n’umutekano, Anouar El Anouni, yatangaje ko iri kuganira na Leta ya Mozambique ku buryo bwo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.


Anouar yasobanuye ko ku butumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ibihugu byombi ari byo bizanzura niba buzakomeza, cyane ko ibi bikorwa bishingiye ku masezerano byagiranye mu 2021.


Perezida Daniel Chapo ashima cyane ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado


Perezida Chapo yagaragaje ko kongera igihe ubutumwa bw'ingabo z'u Rwanda na EU buzamara bishoboka

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.