Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Trump yise abo muri OTAN ibigwari

EMMY 0


 Donald Trump yanenze abafatanyabikorwa ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo mu muryango wo gutabarana wa OTAN abita “ibigwari” ku bwo kutamufasha byuzuye guhangana na Iran.


Amerika yagabye ibitero bya mbere ifatanyije na Israel ku wa 28 Gashyantare 2026, ndetse ihitana Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei n’abandi basirikare bakuru.


Iyi ntambara imaze ibyumweru bitatu, Trump yasabye ibihugu by’u Burayi kohereza ubwato bw’intambara kujya kurinda inzira ya Hormuz, kuko bishobora kubagiraho ingaruka mu byerekeye ubucuruzi.


Icyakora bayobozi b’ibihugu by’i Burayi bakuriye inzira ku murima Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko intambara iri kurwana muri Iran nta ruhare bagomba kuyigiramo kuko nta nama bagishijwe ijya gutangira.


Trump yagize ati “Nta Amerika OTAN ni nk’urusamagwe rukozwe mu mpapuro.”


Perezida wa Amerika yavuze ko nubwo ibihugu bya OTAN byanze kumufasha kurwanya Iran no gushakira umutekano umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli byinshi bikoreshwa ku Isi, bikomeza kwinubira ibiciro byabyo bikomeje kuzamuka.


Ati “Mu buryo bwa gisirikare intambara twarayitsinze, bo byabagizeho ingaruka nto, ariko bari kwinubira ibiciro biri hejuru bagomba kwishyura kandi ntibashaka gutanga ubufasha mu gufungura umuyoboro wa Hormuz.”


Trump yavuze ko igikorwa gito cya gisirikare batari gukora ari cyo kiri gutuma ibiciro bizamuka. Ati “Ni ibintu byoroshye gukora, ndetse biteje ibyago bito."


Yakomeje ati “Ibigwari ndetse tuzahora tubyibuka.”


Nubwo yabise ibigwari, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Butaliyani, u Buholandi, u Buyapani na Canada, mu itangazo rihuriweho ku wa 19 Werurwe 2026, byavuze ko biri gushyira imbaraga mu gushakira umutekano uyu muyoboro.


Trump yise abo muri OTAN ibigwari


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.