
U Rwanda rugiye kohereza irindi tsinda ry’Abapolisi muri Repubulika ya Centrafrique bazajya gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri X, yagaragaje ko irindi tsinda ry’abapolisi ryahawe impanuro zizarifasha kuzuza inshingano uko bikwiye.
Izi mpanuro zatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, zitangirwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
CP Vincent Sano yibukije aba bapolisi ko hari bagenzi babo bababanjirije bahesheje ishema Igihugu, abasaba kuzakomereza aho bagejeje ndetse banarusheho.
Itangazo rirakomeza riti “Yanabibukije ko ari ba ambasaderi b’igihugu bagomba kuzakora akazi kabo kinyamwuga aho bazaba bari hose kugira ngo bazabishobore barasabwa kuzakorera hamwe.”
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi muri MINUSCA, akorera mu bice bitandukanye bya Repubulika ya Centrefrique nk’i Banguia n’ahitwa Bangassou. Ni hafi mu bilometero 725 uturutse Bangui.

U Rwanda rugiye kohereza irindi tsinda ry'Abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, ahanura abapolisi bagiye kujya mu butumwa bwa Loni muri Centreafrique
