
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) bitazahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva itangazo ry’ibi bihano ryasohoka ku mugoroba wo ku wa 2 Werurwe 2026, abayobozi bo muri Guverinoma ya RDC bari kwicinya icyara, bashimira Amerika ko yasubije icyifuzo bamaze imyaka myinshi bafite.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko icyemezo cya Amerika cyagaragaje ko nta muntu ugomba guhora arenga ku masezerano, yongeraho ko abayobozi bo muri RDC bahagaze bashikamye.
Makolo yasubije Kayikwamba ko ibinyoma n’imbaraga zose Leta ya RDC ikomeje gushyira mu icengezamatwara, ukuri kugaragaza ko ari yo ya mbere ifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda kuzagumaho.
Ati "Leta ya RDC iracyari nimero ya mbere mu gufasha FDLR, ibikomeza kubangamira umutekano w’u Rwanda. Ibinyoma byose n’umutungo washyirwa mu icengezamatwara hagamijwe guhisha ubufasha Leta ya RDC iha FDLR, ntibizakuraho iki kibazo."
Yashimangiye ko ibihano Amerika yafatiye RDF na bamwe mu bayobozi bayo bibogamye kandi ko bizatuma Leta ya RDC ikomeza kwifashisha imbaraga z’igisirikare, ibyo bikazenyegeza intambara n’ubugizi bwa nabi, ubuzima na bwo bukahatikirira.
Yagize ati "Ikibabaje ni uko ibihano bibogamye bisunikira gusa Leta ya RDC mu kwizirika ku gushaka igisubizo cya gisirikare. Ingaruka ni ibyo tubona ubu: gukururuka kw’intambara, kwiyongera k’ubugizi bwa nabi, gupfusha ubusa amahirwe, igikomeye kikaba kubura ubuzima."
Leta ya RDC na Amerika bishinja u Rwanda gufasha AFC/M23, gusa Makolo yatangaje ko iri huriro ryavutse kugira ngo rirwanye itotezwa rikorerwa Abanye-Congo rishingiye kuri politiki ya Leta ya RDC yo gushyigikira abamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Makolo yagaragaje ko amagambo menshi yibasira Abatutsi arimo ayavuzwe n’uwahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) ari yo atera ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko, bushobora gukwirakwira mu karere kose.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu gihe abantu bashaka igisubizo cy’ibibazo, baba badakwiye kugoreka ukuri, cyangwa ngo bakwirengagize, kuko kubikora uko ari byo bituma ibibazo bidakemuka mu buryo burambye.
Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono muri Kamena 2025, agashimangirwa mu Ukuboza uwo mwaka, yateganyaga ko Leta ya RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR mu buryo bufatika, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Nubwo raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko Leta ya RDC yakomeje guha FDLR ubufasha na nyuma y’aya masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, Amerika ntacyo yabikozeho, nta n’icyo ibivugaho.

Yolande Makolo yatangaje ko ibi bihano bibogamye bidateze guhagarika intambara yo muri RDC
