
Umukinnyi wa filime ubihuza n'ivugabutumwa, Pasiteri Niyoyita Ramjaane Joshua yatahaye ubwisungane mu kwivuza abaturage 500 bo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.
Ni igikorwa yakoze ku wa Kabiri, tariki 5 Kanama 2025, aho iyi nkunga yo gutangira mituweri abatishoboye yayitanze binyuze mu Muryango Ramjaane Joshua Foundation, yashinze ubwo yajyaga gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Ramjaane Joshua yavuze ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye asanzwe akorana n’Akarere ka Bugesera, bigamije kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Ati “Icyari kigamijwe ni ukuremera abatishoboye, kugira ngo tubahe mituweri. Ntabwo ari bwo bwa mbere, dusanzwe dukorana n’Akarere ka Bugesera, mu bikorwa bitandukanye.
Ramjaane Joshua wari kumwe n’abahanzi barimo Mico The Best n’Abanyarwenya Clapton Kibonge na Fally Merci, yagize umwanya wo kuganira n’abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka, ababwira ko azakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’uyu murenge mu kuzamura imibereho myiza yabo.
Ati “Turi guteganya kuhagurira ibikorwa kuko twasanze ari ahantu hakenewe gufashwa, bakeneye kuremera urubyiruko n’abandi imirimo, hari byinshi bizakorerwa hariya, Imana ikomeje ikadufasha.”











