
Abahanga mu itumanaho ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ubushobozi buke bwo gusesengura ibitangazwa hifashishijwe imiyoboro y’ikoranabuhanga ari kimwe mu bikwiza ibihuha ndetse bigahembera ibyaha bikorwa hifashishijwe uburyo bugezweho bw’itumanaho.
Ku rundi ruhande ariko, imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba isoko y’amakuru ku bantu benshi, ikibazo gikomeye akaba ari ukumenya gutandukanya amakuru y’ukuri n’ibihuha nk’uko.
Umuyobozi w’umuyoboro wa Youtue ‘RED BLUE JD’, Jackson Dushimimana , avuga ko muri iki gihe abantu bari gutanguranywa ikintu niyo cyaba atari ukuri cyangwa Atari inkuru abantu bakayirema kugirango bahe society byacitse .
Umuhanga mu itumanaho, Eric Shaaba, avuga ko gutangaza amakuru y’ibihuha bigira ingaruka kuko bibatakariza igihe ndetse n’amafaranga.
Kabagambe Ignatius ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuhanga mu itumanaho avuga ko kutamenya gusesengura ibitangazwa hifashishijwe uburyo bugezweho bw’itumanaho bigira ingaruka nyinshi.
Abahanga mu itumanaho bavuga ko hakwiye kujyaho uburyo bufasha abaturage gusobanukirwa no gusesengura ibitangazwa hifashishijwe uburyo bugezweho bw’isaakazamakuru n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo hirindwa ingaruka ziterwa no kutabimenya.



