Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Ubutekamutwe bukorerwa kuri telefoni; abantu 378 bafashwe bakekwaho kwiba asaga miliyoni 80 Frw

Michel 0

 


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka itatu ishize rwakurikiranye abantu 378 bakekwaho ubujura bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Bime Amatwi’.

Bwatangijwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hamwe n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho birimo MTN Rwanda na Airtel Rwanda.

Ubu bukangurambaga bugamije guhangana n’ubwiyongere bw’uburiganya bukorerwa abaturage binyuze kuri telefoni, simcard, cyangwa ubikuza amafaranga kuri konti ya banki ukoresheje ikoranabuhanga

Izamuka ry’imikoreshereze ya serivisi za mobile money cyangwa koherezanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga byatanze ibyiza byinshi, ariko binafite ingaruka nshya

Dr Murangira yavuze ko guhera mu 2023 kugeza mu 2025 bamaze kwakira ibirego 272 by’ubujura bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga. Yavuze ko muri miliyoni zirenga 81 Frw zibwe, hagarujwe miliyoni 63 Frw.

Ati “Iyo urebye usanga ayagarujwe ari ku kigero cya 77% cy’ayibwe ariko hakagarujwe menshi cyangwa se ntanibwe. Ayo arenga 20% atagaruka ni menshi, ni amafaranga y’Abanyarwanda aba agiye ku maherere.”

Dr. Murangira kandi yaburiye abantu bakoresha nimero ya 078830, avuga ari bantu bakunda kwibasirwa n’abantu bakora ubu bujura kuko bumva ko ari abantu bifite ndetse bahora bahuze.

Ati “Iyo tubabajije impamvu bibasira abafite izi nimero baratubwira bati ‘abantu bakoresha iyo nimero tuba twizeye ko hariho amafaranga, ikindi ni abantu bafite inshingano nyinshi baba bahuze, bityo kubashuka biroroha’. Abantu bakoresha iyi nimero bakwiye kwitonda cyane.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ibi bikorwa by’ubujura bituma umuturage atagira ituze n’umudendezo ku mutongo we, bityo na bo ari yo mpamvu bahora bashakisha abakora ibi byaha bafatanyije na RIB.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko abatekamutwe barushaho kugaba ibitero ku baturage, cyane cyane urubyiruko n'abagore babinyujije mu guhamagara kuri telefoni, ubutumwa bugufi no kwiyitirira inzego cyangwa abantu bizerwa.

Izi nzira z’uburiganya zituma abantu batanga amakuru y’ibanga (nk’imibare y’ibanga, PIN) cyangwa bakemeza ibyoherezwa nk’amafaranga batabizi.

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.