Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Abadepite basabye RMC gukurikirana bamwe mu banyamakuru batangaza ibihuha

Michel 0

 


Abadepite bagize komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Ku rwanya Jenoside basabye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, gukemura ikibazo cya bamwe mu banyamakuru batangaza ibihuha bibangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, Abadepite bashimye ko itangazamakuru rigira uruhare mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda gusa bagaragaza ko hari ikibazo cy’abanyamakuru bagitangaza ibihuha  cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, Scovia Mutesi, yavuze ko uru rwego rugira inama abanyamakuru ku gukora kinyamwuga gusa rukaba rudafite ububasha bwo kugenzura abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside bagiriye RMC inama yo gukorana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu rwego rwo kunoza ibyo ikora mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura rwagaragaje ko inzego zose zikwiye zikwiye kumenya neza imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga no gutandukanya amakuru y’ukuri n’ay’ibinyoma.

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.