
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yatangaje ko hari gukorwa umushinga w’ubwenge buhangano (AI) uzahuriza hamwe amategeko yose by’umwihariko afite icyo ahuriyeho, kugira ngo byorohereze buri wese kuyabona, kuyumva no kuyifashisha.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore ku mushinga w'itegeko ryerekeye inshingano.
Yasubizaga uburyo umuturage azashobora gusoma no gusobanukirwa ingingo 756 z’umushinga w’itegeko ryerekeye inshingano.
Kuri uyu munsi ni bwo Abadepite bagize iyi Komisiyo batangiye gusuzuma ingingo ku yindi, umushinga w’itegeko rishya ryerekeye inshingano.
Umushinga w’iri tegeko wateguwe hagamijwe gushyiraho amategeko agenga inshingano zikomoka ku masezerano, izikomoka ku bisa n’amasezerano, ku makosa no ku bisa n’amakosa n’ibindi.
Zimwe mu ngingo z’iri tegeko zirimo amahame rusange agenga inshingano, inshingano zikomoka ku masezerano, ubutumwa ndetse no gutiza no kuguriza.
Mu Rwanda hasanzwe hari itegeko no 45/2011 ryo ku wa 25/11/2025 ryerekeye inshingano ariko ririmo ibyuho byinshi. Ni ibyuho ahanini biterwa n’uko ryashyizweho hagendewe ku mategeko yashyizweho muri 2018 na 2019 na yo yakuwe mu y’abakoloni.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko itegeko rishya mu byo ryaje guhindura harimo no gukuraho ibyuho biri mu risanzwe.
Ubusanzwe muri buri gihugu, uko abantu babanye bagira inshingano zitandukanye zirimo amasezerano, ibisa n’amasezerano n’ibindi. Izi ni zo nshingano zivugwa mu mushinga w’itegeko rishya ryerekeye inshingano ryatangiye gusuzumwa n’Abadepite ingingo ku yindi.




