Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Abana bakoresha telefone mbere y’imyaka 13 bagira ibyago byo kwiyahura- Ubushakashatsi

Michel 0

 

Image

Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa rya telefone mu bana ku Isi bwagaragaje ko abana bahabwa telefone mbere y’imyaka 13 baba bafite ibyago byinshi byo kugira ibitekerezo bibaganisha ku kwiyahura, ubwoba bukabije no kutiyizera.

Bushyizwe hanze mu gihe Isi ikomeje kugendera ku muvuduko udasanzwe ugamije kugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga kandi ridaheza abantu bose haba abana n’abakuze aho usanga hifashishwa telefone zigenzweho (smartphones) kugira ngo iyo ntego igerweho.

Kwaguka ku Isi mu mikoreshereze ya telefone zigezweho n’imbuga nkoranyambaga mu bana n’ingimbi byahinduye uburyo bw’imibereho aho bigenda bigira uruhare mu mitekerereze n’imikorere mishya y’urubyiruko.

Ubushakashatsi ku ikusanyamakuru bwakozwe n’abahanga mu by’imitekerereze, imibereho n’ubuzima bwo mu mutwe binyuze muri ‘Global Mind Project’ bwakozwe hagamijwe gusuzuma ingaruka abana batunze telefone bagirwaho haba ku buzima bwo mu mutwe n’icyo byangiza mu mikurire.

Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko umwana uhabwa telefone mbere y’imyaka 13, agira  ibibazo byinshi by’ubuzima bwo mu mutwe akiri muto, cyane cyane ku bakobwa birimo ibitekerezo byo kwiyahura, kubaho mu kinyoma, kutagenzura amarangamutima no kutiyizera.

Ibyo bigirwamo uruhare n’ibibera ku mbuga nkoranyambaga birimo ihohoterwa rikorerwa kuri interineti (cyberbullying), imibanire mibi mu muryango kandi ibyo bigaragara mu bihugu byose ku Isi ariko ingaruka nyinshi ziba nyinshi cyane zigaragara mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Abashakashatsi n’Abaminisitiri b’Ubuzima bagaragaza ko igihe ari iki ngo Isi ishyireho ingamba nshya zigamije kurinda abana.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati: “Igihe ni iki ngo Isi ifate ingamba; ishyireho imyaka ntarengwa, kwigishwa ku by’ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo kubazwa inshingano ku bo bireba.” Abo bahanga ba Global Mind Project basaba ko hashyirwaho amategeko kuri buri gihugu arebana n’igihe umwana ashobora gutungira telefone no gukoresha imbuga

Abana bakoresha telefone mbere y’imyaka 13 bagira ibyago byinshi byo kwiyahura

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.