Nyamasheke: Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko mu mezi atandatu ashize Pariki y’igihugu ya Nyungwe yasuwe n’abantu bagera ku bihumbi cumi n’abibiri, iha akazi abarenga maganatatu.
Byatangarijwe mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.
Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza ribarizwa mu burengerazuba bw’amajyepfo bw’u Rwanda. Rifatanye na Pariki y’igihugu ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi, kandi rishobora kuba ari ryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi minini kandi miremire muri Afurika yose, rifite ubuso bwa Kilometero kare 1,019.
Abaturage baturiye iyi pariki hari ibyo bayikomoraho bibafasha bizamura iterambere n’imibereho yabo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko mu mezi atandatu ashize, yasuwe n’abantu barega ibihumbi icumi.
Mupenzi Narcisse ni Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, ati “Mu mezi atandatu Pariki ya Nyungwe yasuwe n’abantu bagera mu bihumbi cumi na bibiri, idufasha guhanga mirimo ihabwa abaturage bayituriye barenga maganatatu.”
Abayisuye Nyungwe bavuye mu Rwanda bagera kuri 41% abandi ni abanyamahanga baba mu Rwanda bagera kuri 5%.
Nyungwe kandi yigaruriye imitima y’abanyamahanga kuko abayisuye ari 49% bavuye hanze y’u Rwanda, muri bo 3% bavuye mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), abagera kuri 1% bavuye muri Africa hanze ya EAC.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse asaba abaturage kumva umumaro wa Pariki ya Nyungwe, bakayisigasira, ndetse bakayibungabunga.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iherutse gushyirwa mu Murage w’Isi, ibyiza biyitatse ni umwihariko ifite w’urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’amoko y’ibimera n’ibiti utasanga ahandi.
Irimo amoko arenga 98 y’inyamaswa z’inyamabere ziganjemo inguge zirenga 12% ziboneka muri Afurika.
Hari kandi amoko y’ibimera by’indabo arenze 1000, amoko y’ibiti binini arenze 240, ndetse n’amoko y’inyoni arenga 320 ziboneka ahantu hake ku Isi.
Nyungwe ni nyabagendwa irimo umuhanda wa kaburimbo


