Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Abanya-Uganda batangiye kwitegura igitaramo cya Doja Cat kizabera i Kigali

EMMY 0



Mu gihe i Kigali imyiteguro y’igitaramo cya ‘Move Afrika’ cyatumiwemo Doja Cat irimbanyije, abaturanyi bo muri Uganda bifuza kuzacyitabira batangiye kwisuganya kugira ngo bitegure neza urugendo rwabo.


Nubwo hari benshi bazitabira iki gitaramo mu buryo bunyuranye, sosiyete zinyuranye zisanzwe zikora ubukerarugendo muri Uganda zabonye iki gitaramo nk’amahirwe yo kureshya abakiliya.


Urugero ni urwa sosiyete yitwa ‘Travel Buddies Ug’ yamaze kumenyesha abifuza kwitabira igitaramo cya Doja Cat gahunda y’urugendo rw’iminsi ine babateguriye mu Mujyi wa Kigali.


Ni urugendo bateganya gutangira ku wa 16-19 Werurwe 2026, abazarwitabira bakaba basabwa kwishyura miliyoni imwe y’Amashilingi ya Uganda ni ukuvuga abarirwa hejuru y’ibihumbi 400Frw.


Muri aya mafaranga harimo itike yabageza i Kigali, aho gucumbika iyo minsi yose, itike ibinjiza mu gitaramo, imodoka zo kubatembereza imbere mu gihugu n’amafunguro ya mugitondo.


Mu bikorwa bindi bateganya gukorera mu Mujyi wa Kigali harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, gutembera ahantu hatandukanye nka BK Arena, Parike ya Nyandungu, Fazenda, Kigali Convention Centre, Mont Kigali, Car Free Zone n’ahandi hanyuranye hajya hareshya ba mukerarugendo.


Byitezwe ko Doja Cat azataramira i Kigali ku wa 17 Werurwe 2026 mu gitaramo cya ‘Move Afrika’ azahakorera mbere yo gukomereza muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2026.


Ni ku nshuro ya gatatu hagiye kuba iki gitaramo cyabanje gutumirwamo Kendrick Lamar mu gihe uwaherukaga kubyitabira umwaka ushize ari John Legend.


Imibare igaragaza ko igitaramo cya John Legend i Kigali umwaka ushize cyitabiriwe n’abantu barenga 8000, bo mu bihugu 41 birimo n’u Rwanda.


Abanya-Uganda bifuza kwitabira igitaramo cya Doja Cat i Kigali batangiye kwisuganya

Doja Cat ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya 'Move Afrika' kizahabera ku wa 17 Werurwe 2026

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.