Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Abanyafurika y’Epfo babiri bapfiriye ku rugamba barwanira u Burusiya

NSHUTI KENNEDY 0

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko hari abantu babiri bayo bapfiriye mu ntambara yo muri Ukraine barwanira u Burusiya.


Ni ubwa mbere ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bwemeje ko hari abaturage babwo baguye muri iyi ntambara, bivugwa ko u Burusiya bushukisha abantu akazi keza bikarangira bajyanywe ku rugamba.


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, ntiyavuze amazina y’abantu bapfuye cyangwa aho baguye ariko yemeje ko imiryango yabo yabimenyeshejwe.


Hari kandi abagabo 11 basubijwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko bari barajyanywe mu Burusiya bijejwe ko bagiye mu myitozo ya gisirikare ariko bisanga ku Rugamba muri Ukraine.


Afurika y’Epfo ivuga ko hari n’abandi babiri bakiri mu Burusiya kubera ibikomere bikabije bafite.


Guverinoma ya Ukraine iherutse gutangaza ko mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya harimo Abanyafurika 1780 barwanira uruhande rw’u Burusiya.


Perezida Zelenskyy ateganya gusaba Guverinoma za Afurika gukumira abaturage bazo bakareka kwinjira mu ntambara.

Abanyafurika barwanira u Burusiya mu ntambara bakomeje kuhaburira ubuzima


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.