
Hashize imyaka myinshi agace kegereye ibirunga n’inkengero zako byibasirwa n’ibiza, bikangiza imyaka, ibikorwaremezo ndetse n’abantu bakahasiga ubuzima.
Ibyo byatumye guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi bishyiraho umushinga VCRP ( Volcanoes Community Resilience Project) ugamije kubungabunga ibyo bice no gukumira ko ibiza byakomeza kwangiza imibereho myiza y’abaturage.
Uyu mushinga uzatwara arenga miliyoni 300$ (miliyari 435,6 Frw) ugabanyijemo ibice bine by’ingenzi birimo gukumira imyuzure, kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, gusana ubutaka n’ubukangurambaga no kubaka ubushobozi bw’abafatanyabikorwa byose bigamije gufasha abaturage batuye muri ako gace kugira imibereho myiza.
Mu gukumira imyuzure hazashyirwaho ibikoresho bipima imyuzure ku migezi n’inzuzi biri mu muhora wa Vunga, aho hamaze gushyirwaho sitasitiyo zigera kuri 15 zigenzura igipimo, umuvuduko n’ubwinshi bw’amazi mu migezi, aho bizakorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Mutungo Kamere w’Amazi (RWB).
Mu Gusana ubutaka byo bizakorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA) aho bazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti, guca amaterasi y’indinganire cyane ko aka gace kagizwe n’imisozi miremire ndetse no kwigisha abaturage uburyo bwo kuyobora amazi mu mirima yabo.
Hateganyijwe gukwirakwiza pepiniyeri no gutera amashyamba mashya (afforestation) kuri hegitari 1.177, gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 10.388, aho hamaze guterwa ibyo biti birenga ibihumbi 86.
Hazakorwa kandi ibikorwa byo gusana no gusazura amashyamba (reforestation) kuri hegitari 2.955.
Hazacibwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 12.740, aho hamaze gucibwa 87 muri yo, naho amaterasi yikora (Contour bank terraces) ateganyijwe kujya kuri hegitari 81.376, hamaze gukorwa hegitare 47.
Muri uyu mushinga kandi hazatangwa ibigega by’amazi ibihumbi 10, birimo 140 bimaze gutangwa ndetse n’inka ibihumbi 10 binyuze muri gahunda ya Girinka aho hamaze gutangwa inka 40.
Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Muri uyu mushinga hakubiyemo n’ibikorwa byo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga urebye ari nayo izibandwaho cyane kuko ibikorwa byo kuyagura biteganyijwe ko bizatwara agera kuri miliyoni 230$.
Iyi pariki ubusanzwe iri ku buso bwa hegitari ibihumbi 16 ariko kubera ibikorwa bya muntu bikomeza kugenda bigongana n’iby’inyamaswa, iyi pariki izongerwaho hegitari 3.740 bingana na 23% by’ubuso isanzwe ifite.
Mu kwagura pariki kandi bizasaba ko abantu batuye ahazagurirwa pariki ndetse n’abari mu nkengero zaho bimurwa bagashakirwa ahandi ho gutura.
Abahafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amahoteli bo bazagurirwa cyangwa bagire hoteli yo mu ishyamba imbere ariko ikazakurikiza amabwiriza agenda hoteli ziri muri pariki, nko gutera ibiti byahiswemo byo gutera mu ishyamba, no kutagira igice kinini kidateyemo ibiti.
Mu cyiciro cya mbere cyawo hazakorwamo ibikorwa byinshi birimo kubaka umudugudu mushya w’icyitegererezo ‘Smart Green Village’, uzatuzwamo imiryango 510 ituye ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Abaturage bazimurwa batangiye kwigishwa ubuhinzi bugezweho ndetse bashyirirwaho agace kabasha muri ayo masomo ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo bize cyiswe ‘Kinigi Horticulture Hub’ kagizwe n’inzu zihingwamo ‘greenhouses’ zifite ubuso bwa metero kare 1.250.
Ku ikubitiro hahise hahingwamo poivre, inyanya na cocombre kubera ko ari ibihingwa bifite isoko ryagutse kandi byunguka ndetse biteganyijwe ko bizajya byinjiza miliyoni 45 Frw buri mwaka, mu gihe ikiguzi cyo kuhitaho ari miliyoni 11 Frw.
VCRP ni umushinga watangiye mu 2023 uzamara imyaka itanu, bivuze ko uzarangira mu 2028. Uyu mushinga kandi ukorera mu turere twa Musanze, Burera, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gakenke na Muhanga, nk’udukunze kwibasirwa n’ibiza.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ibigo bitandukanye, birimo Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu cyita ku Mutungo Kamere w’Amazi (RWB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo- Rwanda), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

Bimwe mu bikorwa byakozwe ku ikubitiro ni ukwigisha abaturage bazimurwa ubuhinzi bugezweho binyuze mu nzu z'ubuhinzi zigezweho (green houses)

Umushinga wa VCRP uzakorera mu turere umunani tuzwiho kwibasirwa n'ibiza
