
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yatangaje ko abantu barenga miliyoni 1,8 ari bo bamaze gufotorwa muri gahunda y’umushinga w’indangamuntu koranabuhanga.
e-Ndangamuntu ni Indangamuntu imwe, ihoraho, ihabwa buri muturarwanda kuva akivuka, ihuza imikoranire yose ya nyirayo hagati y’inzego za leta niz’abikorera mu buryo bwizewe kandi burinzwe.
Biteganyijwe ko izahabwa nibura abaturage miliyoni 15 barimo abanyarwanda n’abarugendamo baba impunzi, abimukira n’abandi batandukanye.
Ubwo yaganiraga n’Abasenateri ku bimaze gukorwa mu gihe hamaze iminsi igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yerekanye ko hamaze kwandikwa abarenga abantu 1.828.763.
Muri rusange hamaze kugerwa mu turere icyenda, harimo dutatu twakorewemo igerageza twa Huye, Nyanza na Gisagara n’utundi dutandatu bimaze kugeramo twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.
Yavuze ko hifuzwa ko uyu mwaka warangira, abantu bose baramaze kwemeza ibipimo ndangamiterere ariko ko nibigera muri Kanama 2026, hazatangira gutangwa ya ndangamuntu koranabuhanga ku bantu bazaba bamaze gutanga ibyo bipimo.
Biteganyijwe ko hazagerwa ku baturage miliyoni 15 muri uyu mushinga umaze gushorwamo arenga miliyoni 50$.
Iyo ndangamuntu izajya ihabwa umwana akivuga aho kwandikwa k’umwana muri CRVS bituma ahabwa Indangamuntu ababyeyi be bamaze kubyemeza.
Izajya kandi yifashishwa mu byerekeye kwiyandikisha mu ishuri, inkingo, n’ubuvuzi bikorwa n’umubyeyi cyangwa umufiteho ububasha bwa kibyeyi.
Ku ngimbi n’abangavu izajya yemeza amakuru ye bwite nka kaminuza, ibizamini, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga,ndetse n’akazi ke ka mbere.
Ku bantu bakuru ho izaba inahujwe n’imitangire y’imisoro, banki, ubuvuzi, ubutaka, gusezerana, gutora, ubucuruzi n’ibindi.
Izajya inifashishwa kandi mu bijyanye na pansiyo, ubuvuzi, gucunga umutungo, na serivise zorohejwe.
Yerekanye ko mu buvuzi rusange, Indangamuntu izahuza ubwishingizi, raporo z’ubuvuzi, imiti n’inkingo by’uwivuza. Mu burezi izahuzwa n’ishuri; kuva umwana agitangira kugeza aminuje mu gihe mu mibereho myiza hazanozwa kwemeza umwirondoro wishyurirwaho; no gukuraho abiyitirira abandi.
Minisitiri Ingabire yasobanuye ko mu bijyanye n’imari, izajya yifashishwa mu gufungura konti byoroshye aho waba uri hose, no kugabanya ikiguzi cyo guhuza konti ya banki n’iza mobile money.
Yasobanuye ko iyo ndangamuntu itagamije gukoreshwa mu kugenzura umuntu umunsi ku wundi ahubwo ko amakuru bwite yayo azajya abikwa ku buryo n’umuturage ashobora kuzajya ayifashisha.
Yongeye kwibutsa ko Itegeko ryo Kurengera Amakuru ritegeka kumenyesha ikibazo mu masaha 72. NDPO igakora iperereza ku ikoreshwa nabi bityo ko umuturage afite uburenganzira bwo gusaba indishyi no gukosora amakuru.
Ikindi ni uko kugera ku makuru ayibitseho bisaba uburenganzira busobanutse bw’umuturage.
Systeme itanga amakuru make akenewe gusa nk’urugero banki izajya yemeza ko ufite imyaka 18 itabonye itariki yawe y’amavuko. Umuturage azaba ashobora kwambura ubu burenganzira igihe icyo ari cyo cyose.
Ni mu gihe kandi ku badafite telefoni zigezweho, ikarita ngendanwa ndetse n’uburyo bwa USSD bizakoreshwa.
Abakozi ku rwego rw’uturere bazajya bafasha abadafite uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo nta serivisi itazatangwa kubera kubura smartphone.
Ubwoko bw’indangamuntu buzatangwa
Minisitiri Ingabire yatangaje ko hazatangwa indangamuntu mu buryo butatu butandukanye ari bwo Ikarita igendanwa ifite QR code ikubiyemo amakuru y’ingenzi ya nyirayo, igafasha kwemeza igihe umuntu ahabwa serivisi.
Iyo QR Code hifashishwa ikoranabuhanga ryabugenewe mu kwemeza niba koko ari iy’uwo usaba serivisi.
Uburyo bwa kabiri nimero y’indangamuntu koranabuhanga ikoreshwa nyuma yo kwemezwa kw’ibipimo ndangamiterere bya nyir’ubwite, naho ubwa gatatu bukaba Token. Token ni nomero isimbura Nomero y’Indangamuntu mu bikorwa by’ikoranabuhanga, ishingiye ku kwemezwa kw’ibipimo ndangamiterere.
Ati “Izaba ifite amoko agera kuri atatu kugira ngo buri muturarwanda wese icyo yumva kimworoheye abe ari cyo ashobora kuba yakoresha mu kwemeza uwo ari we.”
Yakomeje ati “Igihe umuntu adafite uburyo bumwe, azaba afite ubundi buryo bubiri butandukanye ashobora kwemezamo uwo ari we, igihe arimo ashakisha serivisi.”
Ibitekerezo by’abasenateri
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yashimiye imiyoborere myiza y’Igihugu yagejeje ku mushinga wo gutekereza indangamuntu koranabuhanga kandi bizafasha byinshi.
Ati “Tubona izafasha byinshi, izafasha kandi kugendana n’igihe, kutirirwa umuntu yikoreye ibipapuro bitandukanye. Ufite indangamuntu, ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, ufite ikarita ya RSSB ngo rimwe na rimwe nibitakara umuntu agire ikibazo. Mbona rwose ari iby’agaciro gakomeye cyane turabishima.”
Yerekanye ko mu gihe yazajya yifashishwa muri serivisi zose z’irangamimerere byazafasha abaturage kuko hari abo basabwa ibyemezo by’uko bariho kandi ari na bo bagiye gusaba izo serivisi.
Senateri Uwera Peragie yashimangiye ko mu gihe iyo ndangamuntu izaba yamaze gutangwa byerekana ko izagira uruhare mu kwihutisha itangwa rya serivisi.
Yakomeje ati “Ikoranabuhanga ni ikintu cyiza kandi nkaba mbona ko nk’ibindi bihugu byagiye bigira iyi ndangamuntu, iyo urebye uko byagiye bitanga serivisi ubona ko natwe ari ibintu dukwiriye gushima.”
Yasabye ko hubakwa ubushobozi bwa internet ihuraho kandi yihuta kuko ari ingenzi mu kwihutisha itangwa rya serivisi zashyizwe mu ikoranabuhanga.

Abasenateri bashimye umushinga w'indangamuntu nkoranabuhanga

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasobanuye ko abantu miliyoni 1,8 bamaze gufatwa ibipimo ndangamiterere

Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko uyu mushinga umaze gushorwamo miliyoni 50$

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, na we yifotorezaga i Kigali

Abaturage bakomeje gufatwa ibimenyetso ndangamiterere
