
Perezida Donald Trump, yateye utwatsi amakuru y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gen Daniel Caine, arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Iran.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 23 Gashyantare 2026, yavuze ko ibyo ari ibinyoma.
Yashimangiye ko uretse Gen Caine n’abandi basirikare bakuru badashaka intambara gusa nihafatwa ingamba za gisirikare kuri Iran nta kabuza bazatsinda intambara byoroshye.
Trump yongeyeho ko Gen Caine azi Iran neza cyane ko yanayoboye igitero cyiswe Midnight Hammer cyagabwe ku wa 22 Kamena 2025, agaragaza ko nyuma y’ibitero by’indege B-2 za Amerika byagabwe, Iran yasenyutse burundu.
Yagaragaje ko Gen Caine ari intwari ikomeye, kuko ahagarariye igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku Isi.
Yongeraho ko Gen Caine atigeze avuga ku ngamba zo kurwanya Iran kandi ko azayobora igikorwa cyo gutera iki gihugu mu gihe hatanzwe itegeko ryo kugaba igitero.
Trump yavuze ko umwanzuro wanyuma kuri Iran ari we uzawutanga, agaragaza ko yanezezwa no kumvikana n’iki gihugu gusa ni ba nta masezerano azagerwaho, uwo munsi ushobora kuba mubi kuri iki gihugu.

Trump yateye utwatsi iby’uko Umugaba w’Ingabo wa Amerika arwanya gutera Iran

Trump yashimiye ubushongore n'ubukaka bwa Gen Daniel Caine uyobora Ingabo za Amerika
