Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Chanel Iman wakundanye na A$AP Rocky, amaze iminsi mu Rwanda

EMMY 0

 

Chanel Iman Robinson wamamaye mu bijyanye no kumurika imideli nka Chanel Iman n’umugabo we bamaze iminsi mu Rwanda aho banizihirije umunsi wahariwe abakundana ‘St Valentin’.

Uyu munyamideli n’umugabo we bamaze iminsi mu Rwanda ndetse banasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ibihe bari kugirira mu rw’imisozi igihumbi.

Mu butumwa uyu mugore yasangije abamukurikira, Iman yagaragaje ko yishimiye gusura Ingagi zo mu Rwanda, ati "Mu mutima wa Afurika, guhagarara imbonankubone n’ingagi zo mu misozi y’u Rwanda ni igihe cyiza cy’igikundiro. Uru rugendo rwo kuzisura no kuzireba imbonankubone ni ubunararibonye ntazigera nibagirwa."

Ku rundi ruhande Iman yagaragaje ko atazigera yibagirwa ibihe yagiriye mu Rwanda, ati "Rwanda urugendo ntazibagirwa, uhereye ku bantu baho kugeza ku bihe byanshimishije bikankura, uru rugendo rwabaye byose ndetse rurenze ibyo nari nkeneye. Nzahora nshimira ibi bihe byiza n’urwibutso ntazibagirwa."

Uyu mugore w’imyaka 35 aherutse kwemezwa na Vogue Paris nk’umwe mu banyamideli 30 b’ibihe byose.

Iman yatangiye kuvugwa cyane mu 2013 ubwo byavugwaga ko akundana na A$AP Rocky baza kwiyemeza kurushinga mu 2014 icyakora uwo mwaka bafata icyemezo cyo gutandukana.

Mu 2015, Iman yavuzwe nanone mu rukundo na Jordan Clarkson wakinaga muri Los Angeles Lakers ariko birangira badatindanye.

Mu 2017 Iman yavuzwe mu rukundo na Sterling Clay Shepard wakinaga muri New York Giants ikipe ikina ‘American Football’ bakora ubukwe mu 2018 ndetse babyarana abana babiri.

Guhera mu 2022 aba bombi batangiye urugendo rwo gutandukana biza kwemezwa mu 2023.

Bagitandukana Iman yatangiye gukundana na Davon Montel Godchaux usanzwe ari umukinnyi wa ‘American Football’ muri New Orleans Saints.

Aba bombi bemeranyije kubana mu 2023 baza gukora ubukwe mu 2024 kugeza ubu bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Iman amaze iminsi mu Rwanda ari kumwe n'umugabo we

Iman n'umugabo we basuye ingangi zo mu birunga

Chanel Iman n’umugabo we batembereye muri Parike y'Igihugu y'Ibirunga

Iman n'umugabo we bagiriye ibihe byiza mu Rwanda

Iman yafatanye ifoto y'urwibutso n'abana yasanze mu Majyaruguru y'u Rwanda

Iman yanyuzwe no gusura ingagi


Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.