
Nyuma y’iminsi havugwa inkuru ko baba bari mu rukundo, Queen Ringo na Nizzo Kaboss bahakanye izi nkuru, bagaragaza ko ahubwo hari umushinga bahuriyeho bazamurika mu minsi ya vuba.
Nizzo Kaboss yavuze ko inkuru zo gukundana na Queen Ringo ari ibihuha, ahamya ko ari inshuti zari zimaze igihe zitabonana baza kongera guhuza cyane nyuma y’aho babaye abaturanyi.
IGIHE yasuye Queen Ringo iwe. Twamusanze ari kumwe na Nizo Kaboss. Mu kiganiro baduhaye uyu muririmbyi ubarizwa muri Urban Boyz yagize ati “Queen tumaze imyaka myinshi turi inshuti, icyakora hari hanaciyemo igihe tutabonana gusa ubu turaturanye inzu ku yindi. Rero ntabyo gukundana bihari rwose.”
Yakomeje ati “Ese wowe iyo urebye ubona yanyemera? Ni inshuti yanjye akaba n’umuturanyi wanjye, urabona nk’ubu uhansanze iyo ndi mu rugo ngerageza kuza kumusura tukaba tuganira ariko nta kindi kibyihishe inyuma.”
Queen Ringo yavuze ko ari inshuti na Nizzo Kaboss ariko ibyo gukundana nta byo, yemeza ko bafitanye imishinga itandukanye bagiye gukorana ihabanye n’iby’urukundo.
Ati "Nizzo namumenye ndi umwana muto kuko yari inshuti na marume, icyo gihe nari umwana ku buryo wasangaga ahubwo ansaba kujya kwiga. Ahubwo igitangaje atarimukira hano hafi y’aho mba twari tumaze igihe tutavugana tutanabonana."
Yaba Nizzo Kaboss cyangwa Queen Ringo bavuze ko bafite umushinga bahuriyeho cyane ko bagiye gufungura umurongo wa YouTube bahuriyeho bazajya bakorana.
Nizzo yasabye Abanyarwanda kuzabashyigikira mu gihe bazaba batangiye kubasangiza ibyo bari gutegura nubwo yirinze kuvuga niba ari filime cyangwa ibiganiro.
Ati “Abanyarwanda bumve ko dufite umurongo wa YouTube tugiye guhuriramo. Bazadushyigikire mu gihe izaba itangiye gukora. Ibizajyaho reka byo dukomeze tubigire ibanga gusa bazabibona bahumure.”
Babajijwe ku mashusho aherutse kujya hanze bari kumwe, Nizzo yavuze ko nk’abantu baziranye hari igihe bashobora kwifata amashusho bari kumwe ariko ntaho bihuriye no kuba bakundana.
Queen Ringo wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Nizzo Kaboss, ni umukobwa uzwi muri sinema y’u Rwanda wamenyekanye cyane nanone ubwo yavugwaga mu rukundo na Captain Regis ndetse binavugwa ko umubano wabo muri iyi minsi utameze neza nubwo nta kintu barabivugaho.

Nizzo yemeje ko amaze igihe kinini ari inshuti na Queen ariko bidafite aho bihuriye no kuba bakundana

Queen ahamya ko yamenye Nizzo ari umwana muto cyane bakura ari inshuti

Nizzo na Queen bateguje umushinga wa shene ya YouTube bagiye gutangiza basaba abakunzi babo kuzabashyigikira
