Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Clapton Kibonke yatangaje ko agiye gusubukura umuziki

EMMY 0

 

Clapton Kibonke uri mu banyarwenya bafite izina rikomeye mu Rwanda, yatangaje ko agiye gusubukura umuziki nyuma y’igihe yarawuhagaritse kubera uburwayi bw’ibihaha.


Clapton yabitangarije mu kiganiro IGIHE Sports Club kiri mu bigezweho muri iyi minsi.


Ubwo yari abajijwe impamvu adaherutse gushyira hanze indirimbo, Clapton Kibonge yavuze ko yabitewe n’uburwayi.


Yagize ati “Nagize ikibazo cy’ibihaha bituma mpagarika umuziki kandi kuririmba ni umwuka. Ubu noneho meze neza ndigutegura album izaba iriho indirimbo zihimbaza Imana, iz’urwenya n’iyo gukunda igihugu.”


Uyu munyarwenya yamaze imyaka 29 arwaye ibihaha, aho ubu yakize neza nyuma yo kubagwa mu 2024.


Uyu mugabo kandi azwi mu ndirimbo nka Isengesho yakunzwe cyane, Fata telefoni Mana n’izindi zaririmbwe mu buryo bw’urwenya.




Clapton Kibonke yatangaje ko agiye gusubukura umuziki ndetse ari gutegura album


Clapton Kibonke ni umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda

Clapton Kibonke agiye gusubukura umuziki 




Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.