Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Impamvu eshanu zituma abasore baguhunga mutamaranye kabiri.

EMMY 0

 


Mbese ujya wibaza impamvu buri gihe iyo ukundanye n’umuntu mutandukana mutamaranye kabiri? Mutangira ibintu bimeze neza, aguhamagara buri munsi, akakwandikira ubutumwa bugufi buri joro, kandi akagusohokana. Mbese wumva wibereye muri Paradizo. Mu gihe utangiye gutekereza ku hazaza h’umubano wanyu, agatangira kuguhamagara rimwe na rimwe, na byo bikagera aho bigashira wanamuhamagara ntiyitabe, wamwandikira ntagusubize.


Iyo uyu musore akubereye umwana mwiza akubwira ko akeneye akanya ko kwitekerezaho.


Rimwe na rimwe uribwira uti ‘abagabo niko babaye, aba ashaka ko muryamana maze yamara kubigeraho agahita aburirwa irengero.’ Ariko se abandi bakobwa bose ko atari ko bibagendekera? Haba hari ibintu ukora bigatuma abagabo bakuramo akabo akarenge? Yego rwose birahari kuko ari yo mpamvu ngiye kukubwira impamvu eshanu zituma abagabo baguhunga.


Ushaka kwihutisha ibintu


Iyo uhuye n’umuntu ukamwishimira, ni ibisanzwe kumva umuharaye kandi ushaka ko muhorana. Ariko iyo utangiye kumuhamagara kane ku munsi, ukamwandikira ubutumwa buri kanya, ugashaka guhora umusura bituma yumva uri kumushyira ku gitutu.


Ibyo nibyo bita ‘love bombing’ mu rurimi rw’Icyongereza. Abagabo ntabwo dukunda igitutu. Iyo uri guhatiriza urukundo ushaka ko ibintu byose wifuza bihita biba, bituma umugabo yumva ko ushishikajwe no kugira umukunzi cyangwa se warambiwe kuba ingaragu aho gushishikazwa no kumumenya.


Ushaka kuyobora abagabo no kubahindura


Nta muntu n’umwe wishimira guciribwa urubanza n’abandi. Niba uhora ubona inenge z’abakunzi bawe aho kubona ibyiza, ukabakosora buri gihe uko bakoze ikosa, cyangwa ukabasaba guhindura uko bambara, uko bavuga, uko bitwara, cyangwa inshuti zabo, nta kabuza nta n’umwe muzamarana kabiri.


Nubwo wowe nta kibi uba ugamije, abagabo babibonamo agasuzuguro. Ni nko kubabwira ko uko bateye bitakunyuze. Umugabo ntabwo akeneye ko umubera umubyeyi ahubwo akeneye ko umubera umufasha kandi ukamukunda uko ari.


Wihoma ku bakunzi bawe kandi ntubahe umwanya wo kugukumbura


Iyo ukundana n’umuntu ukamuhamagara buri kanya, ukamwandikira ubutaruhuka kandi ukaba ushaka ko muhorana, biramubangamira aho kumwereka kubibona nk’ikimenyetso ko umwitayeho. Abagabo benshi ntibagira impano yo gukora ibintu byinshi icyarimwe.


Umugore ashobora kuvugira kuri telefone ari no konsa umwana kandi anatetse icyarimwe. Ariko iyo umugabo ari gukora ikintu nicyo ubwenge bwe bwose buba buriho ku buryo iyo ashatse guhita akora ikindi kintu icyo yari arimo kirapfa. Niyo mpamvu uba ugomba kumureka agakora akazi ke atuje kandi ntumusabe ko muvugana mu gihe afite ibindi ahugiyemo. Nanone gushaka guhora uri kumwe n’umukunzi wawe cyangwa guhora muvugana bituma aguhararukwa vuba cyangwa akakubona nk’umuntu w’imburamukoro.


Abakunzi bawe babona nta mugore ukurimo


Hari igihe umuntu ahitamo kugukatira atari uko utari mwiza bihagije, ahubwo ari ukubera ko abona utavamo umugore mwiza.


Mbese umukunzi wawe akubonamo umuntu utuma yumva afite amahoro kandi atuje cyangwa uri iteshamutwe? Mbese uri umuntu ushobora gufata inshingano kandi akamenya gukemura ibibazo? Ubuzima bwawe bwaba bufite icyerekezo cyangwa wibereyeho uryoshya? Iyo umugabo akeneye umuntu wo kubana na we yita kuri ibyo bintu. Ashobora kuba akunda umubiri wawe, ariko ibyo ntibihagije ngo abe uwawe.


Abakunzi bawe ntibaba bisanzuye iyo muri kumwe


Kubera ko akenshi abahungu ari bo baba bitezweho gutereta abakobwa, bituma bigira uko batari kugira ngo bemeze. Bya bindi bavuga ngo agasore katirariye ntikarongora inkumi. Ariko ibyo ntibiramba. Ntabwo wakwiyoberanya iteka. Ugera aho ukabirambirwa.


Jya ureka umukunzi wawe akwiyereke uko ari kandi ubimushishikarize. Bizagufasha nawe kumenya niba muzashobokana.


Niba ukunda kunenga abandi no kuvuga imico yabo udakunda muri kumwe, bizatuma atabasha kwisanzura ngo akwiyereke uko ari. Ahubwo azahisha intege nke ze, maze namara kurambirwa kwiyoberanya yigendere.


Kandi nawe niba wiyoberanya kugira ngo bagukunde, wenda ukaba uri kazizi ariko mwahura ukinywesha soda, bizatuma uhura n’abantu mudakwiranye maze mu minsi mike mube murashwanye.



Hari impamvu zitandukanye zigushingiyeho zishobora gutuma buri musore muhuye, mutamarana kabiri


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.