
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragarije ibihugu bya Afurika ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, rwifashishije ingamba zirimo gukurikirana bihoraho ubuzima bw’ababyeyi batwite.
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026, mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ku kongera imbaraga mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ati "Nta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima. Kubaho k’umubyeyi nyuma yo kubyara ni kimwe mu bipimo bisobanutse byerekana imbaraga z’urwego rw’ubuzima, imikorere myiza ya serivisi za leta n’agaciro igihugu giha abaturage bacyo."
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubushakashatsi ku mpfu z’ababyeyi bapfa babyara bukorwa rimwe mu myaka itanu bukenewe ariko ko budatanga umurongo wo gushakiramo igisubizo cyihuse kuko butagaragaza mu gihe cya nyacyo aho impfu zibera, impamvu zizitera n’ibikwiye gukorwa.
Yagize ati "Ubu, u Rwanda rwifashisha amakuru ahoraho, n’uburyo bw’ikoranabuhanga bushingiye ku makuru akusanywa mu gihe nyacyo, bidufasha kwakira amakuru y’abapfuye mu masaha 24, agasesengurwa ku gihe, hagafatwa ingamba zihuse z’ibigomba gukosorwa ku mavuriro, ku rwego rw’akarere n’urwo ku gihugu.”
Dr. Nsengiyumva yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rukomeje kugeza ku bafatanyabikorwa bo mu nzego z’ubuzima ikoranabuhanga ribafasha gukurikirana bihoraho ubuzima bw’ababyeyi batwite, guhera ku bajyanama b’ubuzima bakorera mu mavuriro y’ibanze, ku bigo nderabuzima no mu bitaro.
Yasobanuye ko ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwagaragaje ko impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziterwa no kuva amaraso menshi mu gihe cyo kubyara, kubyara impinja zitarageza igihe no kubura umwuka, kandi ko nyuma yo gutahura izi mpamvu, hafashwe ingamba zo kwita cyane kuri ibyo bibazo zirimo kubaba hafi cyane no kunoza uburyo bwo kubongerera amaraso.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko nyuma y’urupfu rw’umubyeyi utwite, hakorwa inyigo y’ikibazo yagize kugira ngo ayo makuru ashingirweho mu kunoza serivisi zo kwita ku ababyeyi batwite hagamijwe gukiza ubuzima bwa bagenzi be.

Iyi nama yigaga ku gushyira imbaraga mu ngamba zo kugabanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara

Abakuru b'ibihugu birimo Kenya, Botswana na Repubulika ya Centrafrique bitabiriye iyi nama yabereye i Addis Abeba

Prof Senait Fisseha wagize uruhare rukomeye mu kwita ku buzima bw'ababyeyi, yashimiwe umusanzu akomeje gutanga

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko ubuzima bw'umubyeyi utwite buba bugomba gukurikiranwa bihoraho

cyz
ReplyDelete