Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Mourinho yashinjwe amakosa mu irondaruhu ryakorewe Vinícius Júnior mu mukino wahuzaga Real Madrid na Benefica

EMMY 0

 


Myugariro Trent Alexander-Arnold yavuze ko irondaruhu ryakorewe mugenzi we Vinícius Júnior ku mukino wa Champions League wahuje Real Madrid na Benfica ari igisebo kuri ruhago, mu gihe Umutoza José Mourinho yanenzwe ku magambo yatangaje ku byabaye.


Uyu mukino wahagaze iminota 10 mu gice cya kabiri ubwo Vinícius Júnior yagaragazaga ko yakorewe irondaruhu na Gianluca Prestianni ukinira Benfica, akabibwira Umusifuzi François Letexier, ndetse we na bagenzi be bikura mu kibuga by’igihe gito.


Uyu rutahizamu w’Umunya-Brésil, wakunze gukorerwa irondaruhu inshuro zitandukanye mu gihe amaze akina umupira w’amaguru, yanditse ku rubuga rwa Instagram ati “Abakora irondaruhu ni, [hejuru ya byose] ibigwari.”


Umutoza wa Benfica, José Mourinho, wahawe ikarita itukura ku munota wa 85, yavuze ko Vinícius atigeze “yishimira igitego mu buryo burimo icyubahiro” nyuma yo gutsinda igitego cyabonetse mbere y’iki kibazo kuri Estádio da Luz.


Uyu mutoza wanyuze muri Real Madrid na Chelsea, yagize ati “Hari ikintu kitagenze neza kuko biraba muri buri stade. Buri kibuga aho Vinícius akinira, hari ikintu kiba, buri gihe.”


Agaruka ku magambo ya Mourinho, uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid, Clarence Seedorf, yavugiye kuri Amazon Prime ati “Birashoboka ko agifite amarangamutima. Ndatekereza ko yakoze ikosa rikomeye uyu munsi mu gusobanura ririya rondaruhu.”


Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, myugariro Alexander-Arnold, yanenze bikomeye ibyakorewe mugenzi we bakinana muri Real Madrid.


Ati “Ndatekereza ko ibyabaye muri iri joro ari igisebo ku mupira w’amaguru ndetse byatwikiriye umusaruro wawubonetsemo n’igitego cyiza cyatsinzwe.”


Mourinho yagaragaye avugana na Vinícius nyuma y’uko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yari afashe icyemezo cyo kuva mu kibuga nyuma yo gushyamirana na Prestianni.


Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, uyu Munya-Portugal yavuze ko yabwiwe ibintu bitandukanye na Vinícius na Prestianni ku bijyanye n’ibyabaye.


Nyuma yo kugaragaza ko Vinícius yashyizemo kwishongora mu kwishimira igitego cye, Mourinho yongeyeho ko Benfica atari ikipe ikora irondaruhu kuko n’umunyabigwi wayo Eusebio yari umwirabura.


Umufaransa Kylian Mbappé ukinira Real Madrid, yasabye ko Umunya-Argentine Prestianni atakongera kwemererwa gukina Champions League nyuma y’ibyabaye.


Ati “Ngomba icyubahiro Benfica n’umutoza wabo, umwe mu beza babayeho mu mateka kandi wakoze amateka muri Real Madrid. Ariko, mu bitekerezo byanjye, uyu mukinnyi ntakwiye kongera gukina Champions League ukundi.”


Prestianni ntaragira icyo atangaza ku byabaye.


Amakipe yombi azahurira i Madrid ku wa Gatatu utaha, mu mukino wo kwishyura.



Vinícius Júnior yikuye mu kibuga ubwo yabwiraga umusifuzi ko yakorewe irondaruhu


Ibyo byabaye nyuma y'uko uyu mukinnyi yari amaze gutsindira Real Madrid igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino


Gianluca Prestianni ukinira Benfica yashinjwe gukorera irondaruhu Vinícius Júnior


Abakinnyi ba Real Madrid ntibishimiye ibyabaye kuri mugenzi wabo


Kylian Mbappé yasabye ko Prestianni atazongera gukina muri Champions League ukundi


Umutoza Umutoza José Mourinho yanenzwe ku magambo yatangaje


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.