
Robert Duvall wamenyekanye muri filime zirimo ‘Godfather’, ‘Apocalypse Now’, yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko.
Uyu musaza wegukanye igihembo cya Oscar yaguye mu rugo rwe mu Mujyi wa Middleburg uherereye muri Leta ya Virginia nk’uko umuryango we wabitangaje.
Amakuru y’urupfu rwe yemejewe n’umugore we Luciana Pedraza wabinyujije mu kigo cyari gishinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango w’uyu mugabo.
Yagize ati “Ku batuye Isi ndangira ngo mbamenyeshe ko Robert Duvall watwaye igihembo cya Oscar yitabye Imana, yari asanzwe ari umuyobozi wa filime, umubarankuru mwiza gusa kuri njyewe yari byose. Urukundo yakundaga akazi ke rungana n’urwo yakundaga abakinnyi n’abantu muri rusange.”
Yari mu bakinnyi ba filime bakomeye i Hollywood aho yakinnye mu zamamaye ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe cy’imyaka irenga 60 yamaze akina filime ku ruhando mpuzamahanga, Duvall yamamaye cyane mu gukina ‘roles’ z’umuntu utagira icyo atinya, by’umwihariko yamenyekanye muri filimi yitwa ‘Godfather’ yakinnye mu 1972 ndetse no muri Apocalypse yasohotse mu 1979.
Duvall yatwaye igihembo cya Oscar gitegurwa na Recording Academy mu 1983 abikesheje filime yakinnye muri uwo mwaka yitwa Tender Mercies gusa muri rusange yitabiriye ibi bihembo inshuro zirindwi.

Robert Duvall wakinnye muri filime ya Godfather yapfuye
