Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Ghana: Ikibuga cy’indege cya ‘Kotoka’ cyahinduriwe izina

EMMY 0


Guverinoma ya Ghana yatangaje ko yamaze gusiba ku kibuga mpuzamahanga cy’indege izina ry’umwe mu bayoboye ihirikwa ku butegetsi ryakorewe perezida wa mbere w’igihugu Kwame Nkrumah mu myaka 60 ishize.


Nubwo byakomeje guteza impaka ariko iki kibuga mpuzamahanga cyitwaga Kotoka ubu kigiye kwitwa Accra, izina cyahoranye mbere.


Emmanuel Kwasi Kotoka, yari umwe mu basirikare bayoboye Coup d’état yakorewe Nkrumah mu 1966. Nyuma y’umwaka umwe yiciwe kuri icyo kibuga cy’indege nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi ariko bikaba iby’ubusa.


Mu 1969, Minisiteri y’Ingabo yitiriye izina rye ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyo mu murwa mukuru w’iki gihugu, nko kumuha icyubahiro nk’uwabohoye igihugu mu butegetsi bwa Nkrumah bwaranzwe n’igitugu.


Minisiteri y’ubwikorezi yavuze ko ibona bikwiye gusubiza ikibuga cy’indege izina cyahoranye, gusa hari abadashyigikiye uyu mwanzuro barimo n’umuryango wa Kotoka bavuga ko bihanagura umurage yasize n’umusanzu yatanze ku gihugu cye.


Minisitiri w’Ubwikorezi Joseph Bukari Nikpe, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru byo muri Ghana yavuze ko guhindura izina byari bigamije kugaragaza isura idafite aho ibogamiye ku rwego rw’igihugu no kugaragaza izina ry’umurwa mukuru, Accra.


Bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ko guha icyubahiro Kotoka bihabanye n’indangagaciro za demokarasi igihugu kigenderaho, bigashimangira Coup d’état yakozwe mu buryo butanoze.


Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko, Alexander Afenyo-Markin, yavuze ko ari uguhemukira Intara ya Volta, aho Kotoka akomoka kuko iryo zina ari rimwe mu bigaragaza icyubahiro igihugu cyari cyarahaye akarere ko mu Burasirazuba.


Izi mpaka zikomeje gufata intera no ku mbuga nkoranyambaga, aho Abanya-Ghana bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku ngaruka z’amategeko, imibereho na politiki bituruka ku guhindura izina ry’ikibuga cy’indege.


Guverinoma ya Ghana yijeje abaturage ko guhindura izina bitazahungabanya imikorere y’ikibuga cy’indege, umutekano wacyo cyangwa ingendo mpuzamahanga.


Uretse kuyobora Ghana kugeza aho iboneye bwigenge mu 1957, Nkrumah yafatwaga nk’umuntu ufite icyerekezo gikomeye mu rugamba rwo guharanira ko Afurika iba imwe kandi ikiyobora.


Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi, Ghana yagize Coup d’état nyinshi kugeza demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi isubijweho mu 1992.


Kuva icyo gihe, igihugu cyagiye gikora amatora kandi habaho ihererekanyabubasha mu mahoro.



Emmanuel Kwasi Kotoka ni umwe mu basirikare bayoboye ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Nkrumah ubwo yari mu ruzinduko muri Aziya

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.