Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Ingabo z’u Rwanda zavuye abagororwa bo muri Centrafrique

EMMY 0


Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique, zikorera i Bria, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu Igororero rya Bria, mu rwego rwo gutabara abasivile no gufasha mu mibereho myiza.


Iki gikorwa cyakozwe n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Battle Group 8) ku bufatanye n’itsinda ry’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri by’u Rwanda. Cyari kigamije gukemura ibibazo by’ubuzima ku bagororwa, hatangwa serivisi zitandukanye zirimo kuvura indwara z’imbere mu mubiri, kwita ku buzima bw’abagore, kuvura amenyo, ndetse n’izindi serivisi z’ubuvuzi zikenewe.


Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle; Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi; ndetse n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group 8, Lt Col David Ngabonziza.


Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’ingabo z’u Rwanda by’umwihariko ku bw’iki gikorwa. Yavuze ko MINUSCA ari umufatanyabikorwa umaze igihe kandi wizewe mu bikorwa bitandukanye by’inkunga, anashimangira ko iki gikorwa cy’ubuvuzi ari urugero rwiza rw’ubufatanye bukomeye.


Yanagaragaje imbogamizi abagororwa bahura na zo mu kubona serivisi z’ubuvuzi, zijyanye n’ibura ry’imiti.


Ati “Iyo abagororwa barwaye, tubajyana ku bitaro bakandikirwa imiti, ariko rimwe na rimwe kuyibona bikunda kugorana. Ni yo mpamvu ari byiza cyane kuba abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA baje gutanga ubuvuzi ku buntu ku bagororwa.”


Col Dr. Christian Mukwesi, Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko iki gikorwa cyashingiye ku ihame ry’ingenzi ry’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ryo gutabara abasivile.


Ati “Iki gikorwa cyo gutanga ubuvuzi mu igororero rya Bria kigaragaza ubushake bwacu bwo kutita gusa ku mutekano, ahubwo no kwita ku mibereho myiza y’abasivile, agaciro n’uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu. Ubuzima ni uburenganzira bwa bose, si amahirwe yihariye. Mu gutanga ubuvuzi ku buntu, inama n’ingamba zo kwirinda indwara ku bagororwa, turongera gushimangira ko ubuzima bwa buri muntu bufite agaciro kandi bukwiye kwitabwaho.”


Iki gikorwa kigaragaza uruhare rwagutse rw’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro rurenze ibikorwa by’umutekano. Kigaragaza ubufatanye, ubuvandimwe n’inshingano yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, no mu bihe n’ahantu bigoye cyane.



Ubu buvuzi bwatanzwe n'Ingabo z'u Rwanda ku buntu


Mu buvuzi bwatanzwe harimo n'ubujyanye n'indwara zo mu kanwa


Ingabo z’u Rwanda zavuye abagororwa bo muri Centrafrique

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.