
Hagiye gushira ibyumweru bitandatu hagaragaye ikibazo cy’amatara kuri Kigali Pelé Stadium ku buryo idashobora gukinirwaho umukino wa nijoro, ndetse birasa n’aho nta gisubizo cyabyo kizaboneka muri iki cyumweru.
Iyi stade iherereye i Nyamirambo iheruka gukinirwaho umukino wo mu masaha y’umugoroba ku wa 8 Gashyantare, ubwo Police FC yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0.
Gusa uyu mukino na wo wabaye mu buryo bugoye kuko hashize iminota itatu gusa utangiye, amashanyarazi yifashishwa mu gucana amatara amurikira ikibuga yavuyeho.
Nyuma y’iminota 18 abafana bategereje, amatara yasubiyeho umukino urakomeza, ariko hashize indi minota 10 yongera kuvaho hashira indi irenga 10 ataragaruka.
Ibyo byaje bikurikira ibyari byabaye tariki ya 11 Mutarama 2026, ubwo Al-Hilal SC yatsindaga Amagaju ibitego 8-0 aho ku munota wa 12 ndetse n’uwa 84, amatara ya moteri yavuyeho yongera gusubiraho mu minota 15.
Ni mu gihe ubwo iki kibazo cyagaragaraga bwa mbere hari ku mukino APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1 ku wa 3 Mutarama, na bwo kimara iminota igera kuri 15.
Imikino ya Shampiyona yakuwe mu masaha y’umugoroba ijyanwa Saa 12:30, indi ihindurirwa iminsi
Ushatse wavuga ko Kigali Pelé Stadium ari cyo kibuga rukumbi kiri mu Mujyi wa Kigali gishobora kuberaho imikino ya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro irimo amakipe akina Icyiciro cya Mbere.
Iyi stade yakirirwaho n’amakipe 10, ni ukuvuga APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC ziri mu makipe 18 akina Icyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Mu gihe hari ikibazo cy’amatara ku buryo nta mukino ushobora kuhabera mu masaha y’umugoroba, imwe mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro n’iya Shampiyona yigijwe imbere ishyirwa Saa 12:30.
Ku wa Kabiri, Gicumbi FC yakiriye Police FC ku izuba rya Saa 12:30 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, aho wakurikiwe n’uwahuje Kiyovu Sports na APR FC kuri icyo kibuga.
Si mu Gikombe cy’Amahoro gusa ibi bigiye kuba kuko hamaze kuba n’impinduka ku Munsi wa 21 wa Shampiyona, umukino wari guhuza AS Kigali na Al-Merrikh ku Cyumweru Saa 20:00, ushyirwa Saa 12:30.
Indi mikino yahinduwe ni uwa Police FC na APR FC wakuwe ku Saa 19:00 ku wa Gatanu ugashyirwa Saa 15:00 naho uwa Gasogi United n’Amagaju FC wari kuwubanziriza, ukaba wajyanywe ku wa Mbere utaha.
Rayon Sports na Mukura VS zari gukina ku wa Gatandatu Saa 18:30, zashyizwe ku Cyumweru Saa 15:30, umukino wa Kiyovu Sports na Marine FC ukurwa ku wa Gatandatu Saa 15:00 ushyirwa ku wa Kabiri aho wasimbuwe n’uzahuza Al-Hilal na Gorilla FC, ubundi wari uteganyijwe ku Cyumweru Saa 16:30.

Rwanda Premier League yakoze impinduka ku mikino y'Umunsi wa 21 wa Shampiyona kuko ikibazo cy'amatara i Nyamirambo kitarakemuka
Ni iki gitera ikibazo cy’ibura ry’urumuri kuri Kigali Pelé Stadium?
Kuva muri Mutarama hatangiye kugaragara ikibazo kugeza magingo aya, abakozi babishinzwe bakomeza kugerageza gukikemura ariko ntibirakunda ku buryo stade yakinirwaho nubwo iyo bari mu igerageza amatara aba yaka.
Mu cyumweru gishize Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier Legue, Jules Karangwa, yagize ati “Générateur itanga umuriro hano ni yo ifite icyo kibazo. Bagerageje kubikemura, tubona birakunze, umukino uje tubona amatara arongeye arazimye.”
Yonyeyeho ati “Mu by’ukuri ni ukureba ngo ikibazo cyaje ni gishya cyangwa ni cya kindi twari twarakemuye kitakemutse! Ni yo raporo dutegereje izaturuka ku babishinzwe, cyane cyane abafite stade mu nshingano.”
Kigali Pelé Stadium icungwa na Minisiteri ya Siporo nyuma yo kuva mu maboko y’Umujyi wa Kigali.
Hashize ibyumweru bitatu IGIHE igerageza kumenya ibijyanye n’ikibazo cy’iyi stade, ariko Minisiteri ya Siporo ntirasubiza.
Mu kiganiro cyasohotse ku wa 24 Mutarama 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yari yabwiye Televiziyo Rwanda ko ikibazo kizakemuka mu minsi 10.
Ati “Ibya hato na hato byo twatangiye kubikoraho. Kuva ku kuzima biba kabiri, bwa mbere abatekinisiye baragiye barabireba, babanza kubona ikibazo kimwe. Byongeye turavuga ngo reka duhere ku ruhande, barabikoze. Nanjye nahuye na bo, mu minsi 10 biraba byakemutse.”
Yongeyeho ati “Hari harimo ikibazo cy’insinga, aho zinyura, uko zigenda zigongana, zihura n’amazi n’iki; reka nkurinde tekinike nyinshi, ariko ndagira ngo nkusezeranye ko ikibazo cy’izima cyagaragaye hari ibyo turi bukore aka kanya ariko hari n’ibindi tuzahindura tuzakora mu mezi atandatu bisaba umwanya munini.”
Muri Nzeri 2024 ni bwo Kigali Pelé Stadium yashyizwemo ‘générateur’ nshya ifite imbaraga zo gucana amatara yayo. Ni moteri ifite ubushobozi bwa kVA 1100 yasimbuye iyari isanzwemo ya kVA 400.

Mu 2024, Kigali Pelé Stadium yashyizwemo générateur nshya iyicanira nyuma yo kugaragaza ko ihari ishaje ndetse idafite ingufu zihagije

Générateur yakoreshwaga mbere kuri Kigali Pelé Stadium
Kwigondera Stade Amahoro biragoye
Mu gihe gukinira kuri Kigali Pelé Stadium ku masaha meza bidakunda, ikindi kibuga cyujuje ibisabwa amakipe akina Shampiyona y’u Rwanda yakabaye yitabaza ni Stade Amahoro, ariko yo irenze urwego rwayo.
Amakipe menshi mu Rwanda atinya gukodesha Stade Amahoro kuko bigorana kubona inyungu bitewe n’ibyo asabwa kubahiriza.
Ubuyobozi bwa Q&A Solutions Rwanda buheruka kugaragaza ko iyo kipe ishaka gukinira kuri Stade Amahoro, ihera kuri miliyoni 3 Frw yishyura, ariko hari ibindi bituma ikiguzi kizamuka birimo amazi, amashanyarazi, abashinzwe umutekano na ‘protocole’, imodoka za ambulance n’ubwishingizi bw’abantu ku kibazo cyose cyavuka.
Iyo ikipe yishyuye miliyoni 3 Frw n’ibyo bindi byose, ku mukino witezweho abafana benshi, ikiguzi kigera muri miliyoni 20 Frw.
Kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe yishyura miliyoni 3 Frw ku mwaka n’ijanisha rya 11% rifatwa na Minisiteri ya Siporo ku mafaranga yinjiye ku mukino yakiriye. Ni mu gihe amakipe ya AS Kigali, Gasogi United na Kiyovu Sports akorana n’Umujyi wa Kigali, yo atayishyura izo miliyoni 3 Frw.
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buheruka gutangaza ko muri uyu mwaka w’imikino bifuza ko Stade Amahoro izakinirwaho byibuze imikino 30 mu mikino 120 ikinirwa i Kigali.

Ikibazo cy'amatara i Nyamirambo gikunze kugaruka kenshi
