Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

James Milner yahawe ibihembo bya ‘Guinness des records’ muri Shampiyona y’u Bwongereza

NSHUTI KENNEDY 0

 Umwongereza James Philip Milner yahawe ibihembo bya ‘Guinness des records’ muri Shampiyona y’u Bwongereza, birimo icyo kuzuza imikino 654 muri iyi shampiyona.


Mu cyumweru gishize, tariki ya 21 Gashyantare 2026, ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 40 yagaragaye mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Bwongereza Brighton & Hove Albion yahuyemo na Brentford.


Icyo gihe Milner yabanje mu kibuga, akina iminota 90 mbere yo gusimbuzwa Carlos Baleba, umukino uri hafi kurangira.


Icyo gihe yahise aca agahigo kari gafitwe na Gareth Barry, ko gukina imikino myinshi muri Shampiyona y’u Bwongereza, ari na yo mpamvu ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, yashyikirijwe igihembo cye cya ‘Guinness des records’.


Ikindi gihembo yahawe kuri uyu munsi, ni icy’umukinnyi ufite igihe kirekire hagati y’igitego cya mbere muri Shampiyona y’u Bwongereza n’icya nyuma aheruka, kuko harimo imyaka 22 n’iminsi 248.


Uyu mukinnyi wakiniye Leeds United, Swindon Town, Newcastle United, Aston Villa, Manchester City na Liverpool, yahawe kandi igihembo cyo kuba umukinnyi wa mbere mu Bwongereza wamaze imyaka 24 agaragaragara muri Shampiyona y’u Bwongereza buri mwaka.


James Milner ukina mu kibuga hagati yatsinze ibitego 56 muri Shampiyona y’u Bwongereza, atanga imipira 90 ivamo ibindi.


Nubwo ari we wakinnye imikino myinshi Garth Barry aracyari umukinnyi wakinnye iminota myinshi, dore ko afite 54.443, mu gihe Milner we afite 40.579. Abandi bakinnyi bamurusha iminota bakinnye ni David James ufite 51.302 na Frank Lampard ufite 48.913.

James Milner yashyikirijwe ibihembo bye bya ‘Guinness des records’

James Milner ni we mukinnyi wakinnye imyaka myinshi yikurikiranya muri shampiyona y'u Bwongereza

James Milner yakiniye cyane Liverpool

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.