
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yavuze ko abo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeje kumuhatira gutegura amatora nk’uburyo bwo gushaka kumukura ku butegetsi.
Zelenskyy yashinje Abanyaburayi n’Abanyamerika gushaka kumukura ku butegetsi, mu kiganiro yagiranye na BBC.
Yavuze ko gutegura amatora ari ingenzi, ariko ashimangira ko hari ibindi bibazo bigomba kubanza gukemurwa birimo impunzi ibihumbi z’Abanya-Ukraine zigomba gucyurwa, kwisubiza ubutaka bwa Ukraine bugenzurwa n’u Burusiya n’ibindi.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu yibaza niba abashaka ko ategura amatora babikorana urukundo, cyangwa ari umugambi wo kumwikiza.
Ati “Nabwiye abafatanyabikorwa bacu, ko hari ikintu bakwiriye gufataho umwanzuro, murashaka kunkura ku butegetsi, cyangwa murashaka amatora?”
Manda ya Zelenskyy nka Perezida yarangiye muri Gicurasi 2024, gusa yanze gutegura amatora kuko igihugu cye kiri mu ntambara n’u Burusiya.
Kuba manda ya Zelenskyy yararangiye, u Burusiya bwagiye bubigenderaho kenshi, bugaragaza ko budashobora kuganira n’umuntu uyoboye igihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ikusanyabitekerezo ryakozwe mu Ukuboza 2025 ryagaragaje ko Perezida Zelensky nategura amatora azaba afite amahirwe make yo kuyatsinda kuko bishobora kumugora kubona amajwi ari hejuru ya 36%.

Zelensky yashinje Abanyaburayi gushaka kumukura ku butegetsi
