Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

U Rwanda rwishimiye ubwiyongere bwa za ambasade z’ibihugu by’i Burayi i Kigali

EMMY 0

 


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye gukomeza kubona ibihugu by’i Burayi bifungura ambasade i Kigali.


Yabigarutseho yifashishije urubuga rwe rwa X ubwo yasubizaga ku butumwa bwa Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, washimiraga Danemark yafunguye ambasade i Kigali.


Ku wa 16 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Danemark, Lars Løkke Rasmussen, yatashye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cyabo iri i Kigali.


Amb. Nduhungirehe yavuze ko bishimishije kubona umuryango w’ibihugu by’i Burayi ukomeje kwaguka i Kigali.


Ati “Nyuma ya Luxembourg, Hongrie, Pologne, u Busuwisi, ubu ni Danemark, bikora ku mutima kubona umuryango w’ibihugu by’i Burayi waguka i Kigali.”


Mu 2021, u Rwanda na Danemark byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira. Mu 2024, ibihugu byombi byasinye ay’ubufatanye mu kurwanya ihumana ry’ikirere no kurengera ibidukikije.


Muri Kanama 2025 ni bwo Danemark yafunguye Ambasade mu Rwanda, igena Casper Stenger Jensen nka Ambasaderi wayo i Kigali.


Ibihugu byo mu Burayi bikomeje gufungura ambasade zabyo i Kigali ndetse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’ishoramari.


EU ivuga ko izakomeza kugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda n’abarutuye, mu gushyigikira intego rufite y’uko mu 2035 ruzaba ari igihugu bifite ubukungu bugereranyije (Middle income country).


Mu myaka irenga 30 ishize u Rwanda rwakomeje guhamya umubano n’amahanga ku buryo bugaragara.


Umwaka wa 2025 wasize mu Rwanda hari ibihugu 47 bifite ba Ambasaderi baba mu Rwanda, nyuma y’uko hari ibihugu bifashe icyemezo cyo kongera ikibatsi mu mubano wabyo n’u Rwanda, bikagira ambasade zifite icyicaro i Kigali.



Minisitiri Lars Løkke Rasmussen, Ambasaderi Casper Stenger Jensen na Minisitiri Nduhungirehe bahuriye mu gikorwa cyo gutaha Ambasade ya Danemark


Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza gukorana neza n'ibihugu birugana

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.