
Uwiduhaye Mike yabaye umukinnyi wa mbere wahembwe na BPR Bank Rwanda Plc muri Tour du Rwanda.
Iyi banki yitabiriye iri siganwa ku nshuro ya mbere, muri mu nshuro 18 riri gukinwa kuva ribaye mpuzamahanga.
By’umwihariko muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, BPR Bank Rwanda Plc ihemba Umunyarwanda witwaye neza kuri buri gace, aho Uwiduhaye Mike yabaye uwahize abandi mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026.
Muri rusange, aka gace ka mbere kavuye mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi kagasorezwa i Rwamagana, kegukanywe na Itamar Einhorn ukinira NSN Devo Team yo muri Israel akoresheje 4:00:05,02.
BPR Bank Rwanda Plc ni banki y’ubukombe mu Rwanda yatangiye ibikorwa mu 1975 yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite amashami 73 hirya no hino mu gihugu.
Ifite konti igufasha kugera ku ntego zawe, aho wizigamira buhoro buhoro. Ifite kandi inguzanyo ya miliyoni 50 Frw iboneka mu buryo bworoshye kandi udasabwe ingwate.
Si ibyo gusa kuko ukoresheje telefoni ushobora gusaba inguzanyo ya miliyoni 1 Frw ikakugeraho mu buryo bwihuse.

BPR Bank Rwanda Plc izajya ihemba Umunyarwanda witwaye neza muri buri gace muri Tour du Rwanda 2026

Uwiduhaye Mike yabaye umukinnyi wa mbere wahembwe na BPR Bank Rwanda Plc muri Tour du Rwanda

Mu irushanwa ry'uyu mwaka, iyi banki iragira iti "Imbere cyane"
