Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Umugabo witwaje intwaro yishwe agerageza kwinjira mu rugo rwa Trump

EMMY 0


Inzego z’Umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko umugabo yarashwe agahita apfa ubwo yari ari kugeregeza kwinjira mu rugo rwa Donald Trump rwihishwa.


Uwo mugabo warashwe yinjira muri Mar-a Lago estate iherereye muri Leta ya Florida, yari afite intwaro zigizwe n’imbunda n’ijerekani y’ibikomoka kuri peteroli. Ntabwo byamenyekanye ingano y’amasasu yarashwe gusa yahise yitaba Imana.


Kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rukomeje gukora iperereza.


Nubwo Perezida Donald Trump yari muri Washington DC ariko umutekano muri urwo rugo, uba ugomba guhora urinzwe.


Kugeza ubu ntabwo biramenyekana impamvu uwarashwe yari yinjiye aho n’icyo yari agamije.


Ntabwo ari ubwa mbere inzego z’umutekano zihagarika abantu bitwaje intwaro bagerageza kwinjira aho Donald Trump ari bagamije ikibi.


Mu 2024, na bwo inzego z’umutekano zagaragaje ko hari umugabo wagerageje kwinjira aho Trump akunze gukinira Golf muri West Palm Beach. Uwo mugabo yari Ryan Routh. Icyo gihe yaracitse ariko yaje gutabwa muri yombi.


Ryan Routh yagejejwe imbere y’urukiko ndetse aza guhamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha ku kwica Trump, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu mu ntangiriro za Gashyantare 2026.


Muri Nyakanga 2024 kandi hari undi wageregeje kwica Donald Trump ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, amurasa hafi y’ugutwi.



Imbunda umuntu wagerageje kwinjira kwa Donald Trump yari afite


Umugabo yishwe agerageza kwinjira mu rugo rwa Donald Trump muri Florida

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.