
U Bwongereza buri kwiga ku itegeko rishya rishobora gukura burundu Andrew Mountbatten-Windsor mu bashobora kuragwa ubwami nyuma y’inyandiko zimugaragaza nk’uwafatanyije na Jeffrey Epstein.
Andrew Mountbatten-Windsor ni umuvandimwe w’Umwami Charles III. Aracyari uwa munani mu bagomba kuragwa ubwami bw’u Bwongereza.
Ku wa 19 Gashyantare 2026 ni bwo Polisi ikorera mu karere ka Thames Valley mu Bwongereza yatangaje ko yataye muri yombi Andrew.
Nyuma uyu mugabo w’imyaka 66 wari uri guhatwa ibibazo ku mubano yari afitanye na Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha bifitanye isano no gushora abana b’abakobwa mu busambanyi, yarafunguwe.
Polisi yatangaje ko Andrew agiye gukomeza gukorwaho iperereza ku mubano yari afitanye na Jeffrey Epstein.
Andrew Mountbatten-Windsor ubu wambuwe amazina y’igikomangoma n’icyubahiro by’ubwami kubera gushinjwa kugirana umubano wihariye na Epstein , ashinjwa ibirimo gucuruza abagore n’abakobwa no gusambanya abana.
BBC yatangaje ko u Bwongereza buri gusuzuma uburyo bwashyiraho itegeko rimukura burundu mu baragwa b’ingoma.
Amakuru aturuka imbere mu muryango w’ibwami avuga ko badateganya kurwanya uyu mugambi, kuko Umwami Charles III aherutse gutangaza ko ashyigikiye iperereza ku byo murumuna we akurikiranyweho.
Kugira ngo Andrew akurwe mu baragwa b’ingoma, bisaba ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeza itegeko rishya ndetse bikanemezwa n’ibindi bihugu aho Umwami w’u Bwongereza afatwa nk’umuyobozi wabyo.
Abaturage benshi bo mu Bwongereza bagaragaza ko Andrew atagomba gukomeza gufatwa nk’umuragwa w’ingoma.
Mu birego bya Epstein, Andrew Mountbatten-Windsor ashinjwa guha amakuru y’ibanga Epstein ubwo yari intumwa y’u Bwongereza ishinzwe ubukungu hagati ya 2001-2011, ndetse agashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umwana w’imyaka itandatu, hamwe n’undi w’imyaka 17 icyo gihe waje kwiyahura muri Mata 2025.

U Bwongereza buri guteganya gukura Andrew mu baragwa b’ingoma burundu
