Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Abakinnyi batanu b’Ikipe y’Igihugu ya Iran bemerewe ubuhungiro na Perezida Trump

EMMY 0


Nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Iran bavuye mu mwiherero wa bagenzi babo aho bari muri Australia mu irushanwa rya Women’s Asian Cup, bemerewe ubuhungiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.


Ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026, ni bwo Iran yakinnye umukino wa nyuma mu Itsinda A rya Women’s Asian Cup, basezererwa nta mukino n’umwe batsinze.


Mu mukino wa mbere bahuriyemo na Koreya y’Epfo, banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo, ibyafashwe nk’imyigaragambyo y’akarengane kari gukorerwa igihugu cyabo kiri mu ntambara na Amerika na Israel.


Umukino wakurikiyeho bateye isaruti ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu cyabo, bigaragaza ukwisubiraho ku mwanzuro w’ubutumwa bashakaga gutanga mbere nubwo batigeze batangaza impamvu babikoze.


Nyuma y’imikino yose, batanu mu bakinnyi basanze batizeye umutekano wabo igihe baba basubiye muri Iran iri kuraswaho ubutitsa na Israel ifatanyije na Amerika, bahitamo gutoroka umwiherero bijyana kuri Polisi ya Australia gusaba ubuhungiro.


Nubwo basabye ubuhungiro ariko bivugwa ko Australia ititeguye kububaha, ahubwo icyo ishaka gukora ari ugufasha iyi kipe igasubira mu gihugu cyabo nta kibazo bahuye na cyo.


Perezida Donald Trump yanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga, asaba Australia kudatuma aba bakinnyi basubira muri Iran kuko bashobora kuhapfira, ndetse abemereye n’ubuhungiro.


Ati “Australia iri gukora amakosa akomeye ishaka kohereza abakinnyi ba Iran ngo basubire iwabo ku ngufu, aho benshi bashobora kwicirwa. Minisitiri w’Intebe [Anthony Albanese] ntimubikore, mubahe ubuhungiro. Amerika izabubaha nimutabikora.”


Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, ingabo za Amerika na Israel ziri mu ntambara na Iran, byatumye na yo yihorera ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Arabie Saoudite, Qatar, Bahrain, Koweit, Syria na Iraq.


Perezida Donald Trump yemereye ubuhungiro abakinnyi ba Iran

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.