Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

AFC/M23 yarekuye abarwanyi 5.000 b’ihuriro ry’ingabo za FARDC yafatiye ku rugamba

EMMY 0


Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ryongeye gushyikiriza Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge abarwanyi ba Wazalendo n’abasirikare b’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) barenga 5.000 bagiye bafatirwa ku rugamba mu bihe bitandukanye.


Ibyo byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, ariko umuhango wo kubashyikiriza iyo komite wabaye ku wa 2 Werurwe 2026, i Rumangabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.


Abo basirikare n’abarwanyi bashyikirijwe Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge kugira ngo izabageze i Kinshasa bashyikirizwe Leta ya RDC.


AFC/M23 yavuze ko iki gikorwa ari intambwe igaragaza ubushake bwayo bwo kubahiriza amasezerano ajyanye no kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye, ndetse no kugabanya umwuka w’intambara, hubahirizwa amahame agenga ubutabazi mu bihe by’intambara.


Kanyuka yakomeje agaragaza ko nubwo iryo huriro riri gufata ingamba ziganisha ku kugabanya imirwano, ubuyobozi bwa Kinshasa bwo bukomeje kwinangira, bukanga kurekura bamwe mu barwanyi babo n’abandi bantu rivuga ko bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Ati “Ariko nubwo AFC/M23 iri gufata ingamba zifatika zigamije kugabanya umwuka w’intambara, ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukomeje kwinangira. Bukomeje kwanga kurekura bagenzi bacu ndetse n’abandi bantu bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, bafashwe uko babonye bitewe gusa n’uko bagaragara.”


Yakomeje agaragaza kandi ko i Kinshasa ari bo bakomeje kurenga ku masezerano, benyegeza intambara.


Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kandi kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ndetse yashyizeho intambara yeruye irwanya AFC/M23 kandi bukibasira abaturage b’abasivile n’imitungo yabo.”


Iri huriro ryasabye abahuza mu biganiro by’amahoro n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu n’abo ku rwego mpuzamahanga gukurikiranira hafi ibyo rivuga ko ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, rinashimangira ko amaraso y’Abanye-Congo ameneka muri iyi ntambara atagomba kwirengagizwa.


L’Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) informe l’opinion publique qu’elle a une fois de plus remis au Comité international de la Croix-Rouge (CICR) plus de 5 000 éléments des FARDC, capturés sur différents fronts. Ceux-ci seront rapatriés vers Kinshasa sous la… pic.twitter.com/5eP9QCLFD5


— Lawrence KANYUKA (@LawrenceKanyuka) March 8, 2026


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.