
Abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba by’Umwihariko mu turere twa Rutsiro, Karongi na Nyamasheke bashimira Guverinoma y’u Rwanda imbaraga ikomeje gushyira mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi bakavuga ko inyinshi mu ndwara zabasabaga kujya kwivuza i Kigali zisigaye zivurirwa mu Ntara.
Mu 2016 mu bitaro bitatu bikorera mu Karere ka Karongi birimo ibya Kilinda, Ibitaro bya Kibuye n’Ibitaro bya Mugonero, byose nta muganga w’inzobere byagiraga.
Ubu Ibitaro bikuru bya Kibuye byonyine bifite abaganga b’inzobere 32, ibya Kilinda bifite umwe, ibya Mugonero nta n’umwe bifite kuko umuganga w’inzobere wahavuriraga indwara z’amagufa zasubiye iwabo mu mahanga.
Niyomuhoza Florida wabagiwe mu Bitaro bya Kibuye, ikibyimba cyo mu nda, cyari kumusaba kujya kwivuza i Kigali, ashimira Leta y’u Rwanda yongereye umubare w’abaganga b’inzobere akavuga ko kwivuriza hafi byatumye adatakaza amafaranga menshi.
Ati “Iyo njya i Kigali byari kunsaba amatike menshi bikanagora abangemurira. Turashimira Leta yadutekerejeho ikatwoherereza abaganga b’inzobere hano ku Bitaro bya Kibuye”.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu myaka 10 ishize ibi bitaro byari iby’Akarere biza kuzamurirwa urwego biba ibitaro bikuru mu Ntara y’Iburengerazuba, vuba aha bikaba biherutse kongera kuzamurirwa Urwego bigirwa Ibitaro byigisha ku rwego rwa Kaminuza.
Uko ibi bitaro byagendaga bizamurirwa urwego ni nako byongererwaga abaganga bashoboye n’ibikoresho bigezweho.
Ati “Binyuze muri gahunda ya Leta yo kongera inshuro enye, mu myaka ine, abo mu rwego rw’ubuzima, abaforomo n’ababyaza baturuka muri za kaminuza zitandukanye baza kwitoreza umwuga hano. Hakabaho no gutoza abaganga b’inzobere dufatanyije na Kaminuza ya King Faisal Africa Health Science University”.
Dr Ayingeye avuga ko mu myaka 10 ishize mu Karere ka Karongi, abaganga b’inzobere biyongereye bikaba byarorohereje abakenera serivisi yo kwivuza.
Ati “Ntabwo bikiri ngombwa ko abaturage bakomeza kujya i Kigali kwivuza, abenshi bari kuza kwivuza hano ku Bitaro bya Kibuye, ntibave mu Ntara y’Iburengerazuba ngo bajye i Kigali. Ibyo byose mu myaka 10 ishize ntabwo byari bihari ariko uyu munsi birahari”.
Mu bitaro bya Kibuye hari abaganga b’inzobere 32 bavura kandi bakanigisha. Abo barimo inzobere mu kubaga, inzobere mu kuvura abana, inzobere mu kuvura indwara zo mu nda n’ inzobere mu kuvura indembe.
Dr. Ayingeneye ati “Aho hose tugiye dufitemo inzobere ebyiri, muri buri serivisi, nubwo hari serivisi zifite abaganga batatu b’inzobere. Mu kuvura mu mazuru, mu kanwa, mu mutwe, gusoma amashusho ya radiographie tugiye dufitemo umuganga w’inzobere”.
Ibitaro bya Kibuye bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga 400 ku munsi barimo 200 bivuza bataha na 200 bari mu bitaro.

Karongi yungutse abaganga b’inzobere 33 mu myaka 10 ishize
