Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Perezida Kagame yagaragaje ko umuburo w’u Rwanda wirengagijwe mbere y’urugamba rwa Uvira

EMMY 0


Perezida Paul Kagame yatangaje ko mbere y’uko ihuriro AFC/M23 rifata ibice byo muri teritwari ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwari rwaramenyesheje amahanga ko hari gukorerwa ubugizi bwa nabi ariko arabyirengagiza.


Mu kiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda cyabaye ku wa 6 Werurwe 2026, Perezida Kagame yasobanuye ko ibiganiro by’amahoro bya Washington byashyizeho agahenge, biha agaciro impungenge buri ruhande rufite ku mutekano, binashyiraho uburyo zakemuka.


Perezida Kagame yasobanuye ko mu gihe ibiganiro byari bikomeje, byagaragaye ko ingabo za RDC, iz’u Burundi zibarirwa mu bihumbi, FDLR n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo byari bikomeje kwisuganya, bifunga inzira z’abasivile muri Kivu y’Amajyepfo, bigera no ku rwego bitangira kugaba ibitero byo ku butaka n’iby’indege.


Ati "Ariko nubwo ibiganiro byari bikomeje, byagaragaraye ko ingabo zari zikomeje kwisuganyiriza mu burasirazuba bwa RDC. Ibihumbi by’ingabo z’u Burundi n’imitwe ishamikiye kuri Leta byagumye ku mirongo bigabiraho ibitero, bifunga inzira z’abasivile, bigaba muri Kivu y’Amajyepfo ibitero bidatuza byo ku butaka n’iby’indege."


Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibyo ari byo byatumye AFC/M23 ihagurukira kurwanya ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC kugira ngo ihagarike ibi bitero, inafungure inzira z’abasivile zafunzwe muri Kivu y’Amajyepfo.


Tariki ya 9 Ukuboza 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bafashe umujyi wa Uvira, ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo bihungira i Bujumbura, muri teritwari ya Fizi n’i Kalemie mu ntara ya Tanganyika.


Perezida Kagame yagize ati "Ni uko ibyo muri Uvira byagenze. U Rwanda rwari rumaze amezi rutanga impuruza."


Ubwo AFC/M23 yafataga Uvira, Amerika n’ibihugu by’i Burayi byamaganye u Rwanda, birushinja kurenga ku gahenge. Perezida Kagame yatangaje ko ibyo yari abyiteze, kuko iki gihugu kimaze igihe kinini cyikorezwa umutwaro utari uwacyo.


Perezida Paul Kagame yasobanuriye abadipolomate byinshi ku mutekano wo mu karere


Perezida Kagame yatangaje ko yari yiteze ko ikibazo cya Uvira kizegekwa ku Rwanda

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.