Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Amagambo meza wabwira Abayisilamu ku munsi w’Ilayidi

NSHUTI KENNEDY 0
 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, Abayisilamu bo mu Rwanda n’Isi yose bizihije Eid Al Fitr, umunsi mukuru wo gusoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, aho biyiriza ubusa iminsi 30 bakora ibikorwa byiza.


Eid ni ijambo ry’Icyarabu risobanura ibirori, Fitr bigasobanura gusoza igisibo, iyo uyateranyije biba ibirori bisoza igisibo.


Eid Al Fitr ni umunsi mukuru wizihizwa ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa Shawwal (ukwezi kwa 10 ku ngengabihe y’Abayisilamu). Uyu munsi ni umwe mu minsi mikuru ibiri yonyine yizihizwa muri Islam, dore ko uwa kabiri ari Eid Al Adha, Ilayidi y’igitambo.


Indamukanyo imenyerewe cyane kuri uyu munsi ni Eid Mubarak, gusa hari andi magambo atandukanye ushobora gukoresha wifuriza umunsi mwiza Abayisilamu.


Barakallahu lakum fil Eid


Ni amagambo y’Icyarabu asobanuye “Imana ibahe umugisha muri ibi bihe bya Eid.” akoreshwa cyane kuri uyu munsi w’ibirori.


Taqabbal Allahu minna wa minkum


Ni indamukanyo ushobora kubwira Abayisilamu kuri uyu munsi wo gusoza igisibo, ikaba isaba Allah kwakira ibyiza wakoze no ku muntu ubibwira.


Eid Kareem


Ni ijambo ushobora gukoresha uyumunsi wifuriza Umuyisilamu kugira umunsi wuzuye impuhwe, ubugwaneza n’ubuntu bituruka kuri Allah.


A’yad Mubarakah


Ni ijambo ry’Icyarabu risobanura umunsi mwiza w’ikiruhuko.


Eid Sa’id


Ni ijambo ry’Icyarabu risobanuye “ilayidi nziza” bikaba byiza kuribwira abana.


Eid Mubarak


Ni ijambo rimenyerewe cyane risobanura umunsi mukuru ushimishije.

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Ilayidi


Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.