Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda iri kubakwa i Bumbogo

EMMY 0

 :

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yahishuye ko Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare yatangiye kubakwa mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo.


Ni Kaminuza yitezweho guhindura uburyo u Rwanda rwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika, hibandwa cyane ku kongerera imbaraga imyitozo n’amahuguhugurwa, ubushakashatsi ndetse no guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu burezi bwa gisirikare.


Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye The New Times ko mu gihe iyo kaminuza izaba yuzuye izatanga umusaruro ufatika mu gutegura abayobozi mu bya gisirikare n’umutekano.


Ni kaminuza byitezwe ko izaba itanga inyigisho zo ku rwego ruhanitse, itanga impamyabumenyi, impamyabushobozi n’andi mashimwe atandukanye yemewe mu ruhando mpuzamahanga.


Izaba ifite kandi inshingano zo guhuriza hamwe Koleji n’Amashuri Makuru ya Gisirikare, aya Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), nk’uko biteganywa mu itegeko riyishyiraho.


Brig Gen Rwivanga yashimangiye ko Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare yashyiriweho gutegurira abasirikare n’izindi nzego z’umutekano, abakozi b’ibigo bya Leta n’abanyeshuri b’abanyamahanga, guhangana no gukemura ingorane z’umutekano binyuze mu bushakashatsi n’amasomo yisumbuye.


Ni nayo izaba ireberera amasomo ya kaminuza yose atangwa mu bigo bya gisirikare n’iby’amahugurwa mu guharanira kwimakaza ireme ry’uburezi, kubuhuza n’ibikenewe ku Isi ndetse no gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge bw’amasomo ya gusirikare atangwa mu Rwanda.


Biteganywa ko izaba iyobowe n’Umuyobozi Mukuru (Vice Chancellor), uzaba wungirijwe n’abayobozi babiri kandi iyi kaminuza ikazaba ifite Koleji nyinshi n’Amashuri Makuru arimo asanzwe atoza inzego z’umutekano mu gihugu.


Uku guhuza Koleji n’Amashuri Makuru ya Gisirikare byitezweho guha imbaraga, guhuza ibikorwa byo gutanga ubumenyi mu rwego rw’uburezi bujyanye n’igisirikare n’umutekano muri rusange.


Yitezweho kandi kuzakira abanyeshuri biga amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, icya Kabiri, icya Gatatu n’impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), ahabwa abakora mu nzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego za Leta bireba.


Brig Gen Rwivanga avuga ko ingengabihe y’amasomo izahuzwa n’iy’amahugurwa y’umwuga, aho abazajya bakirwa ari abasoje andi mahugurwa n’imyitozo biteganywa.


Yerekanye ko iyi kaminuza izibanda cyane ku bushakashatsi, ikazakorana n’abafatanyabikorwa mu gihugu no hanze yacyo mu gukemura ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika.


Ati “Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare mu Rwanda izateza imbere ubushakashatsi mu rwego rw’ikoranabuhanga mu bya gisirikare, inabyaze umusaruro imikoranire yihariye na kaminuza za gisirikare zigezweho ku Isi.”


Iyo kaminuza initezweho guteza imbere imitekerereze ishingiye ku ndangagaciro no gufata ibyemezo byubakiye ku bumenyi.


Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda iri kubakwa i Bumbogo

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.