
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba byishe abantu 207 mu gihugu hose.
Ibi MINEMA yabitangaje ku wa 18 Werurwe 2026.
Raporo igaragaza ko abantu bakomerekejwe n’ibiza ari 432, inzu 2.341 zirangirika, izindi 35 zisenyuka burundu.
Amatungo yatwawe n’imyuzure akaburirwa irengero arimo inka 105 n’andi matungo 50. Ibihingwa byari ku buso bwa hegitari 252,5 byo byarengewe n’amazi y’imvura, ndetse hangirika amashyamba yari ku buso bwa hegitari 58.
Iyi raporo kandi igaragaza ko ibikorwaremezo byagizweho ingaruka n’ibiza birimo ibyumba by’amashuri 157, imihanda 52, imiyoboro y’amashanyarazi 111, ibiraro 57, imiyoboro y’amazi itatu, insengero 10, amasoko atandatu, inganda esheshatu, ibiro 12 n’ibigo nderabuzima bitandatu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, politiki no kugabanya ingaruka z’ibiza muri MINEMA, Rukebanuka Adalbert, yasabye abaturage guhora bagenzura inzu batuyemo.
Ati “Mu Kinyarwanda bavuga neza ko haguma amagara, rero murasabwa guhora musuzuma aho mutuye cyane cyane mu gihe mubona ko hashobora guteza ibyago, muhimuke mu maguru mashya kuko iyo ibyago bije ntibiteguza ariko iyo bigaragaye kare birakumirwa ndetse ibyo bizakorwa mu gihe hatanzwe amakuru hakiri kare.”
Yavuze ko kuri ubu binyuze mu mushinga wa VCRP (Volcanoes Community Resilience Project) ugamije kubungabunga ibice byegereye ibirunga no gukumira ko ibiza byakomeza kwangiza imibereho myiza y’abaturage, hari abaturage 12 kuri buri mudugudu barimo abaturiye ibirunga n’umuhora wa Vunga bari guhugurwa ku buryo bwo guhangana n’ibiza byegeranye n’aho batuye kandi bizeye ko bazatanga umusaruro. Aba baturage ni abo mu turere umunani dukunze kwibasirwa cyane.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko biteganyijwe ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 hazagwa imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi; bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera.

Ibiza byahitanye abarenga 200 mu mezi 15 ashize

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki no kugabanya ingaruka z’ibiza muri MINEMA, Rukebanuka Adalbert, yasabye abaturage guhora bagenzura inzu batuyemo
