Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Ingabo za Israel zishe Umuvugizi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran

NSHUTI KENNEDY 0

Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) watangaje ko ingabo za Israel zishe Umuvugizi wawo, Gen Ali Mohammad Naeini, mu gitero cyagabwe i Tehran mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira uwa 20 Werurwe 2026.


Igisirikare cya Israel cyatangaje ko Gen Naeini yari amaze imyaka ibiri ari umuyobozi ushinzwe kwamamaza icengezamatwara rya IRGC mu Burasirazuba bwo Hagati, ryari rigamije ahanini gushishikariza imitwe yitwaje intwaro guhungabanya umutekano w’Abanya-Israel.


Umutwe wa IRGC ni wo ukomeje guhangana bikomeye n’ingabo za Israel n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva intambara yatangira tariki ya 28 Gashyantare.


Amerika na Israel bihamya ko byasenye ibirindiro byawo byinshi muri Iran, wangiza intwaro nyinshi zirimo izirasa misile ariko ntucika intege kuko wakomeje kurasa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.


IRGC yafashe icyemezo cyo gufunga inzira inyuramo ibikomoka kuri peteroli by’ibihugu Iran ifata nk’abanzi, mu muyoboro wa Hormuz, nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Amerika na Israel kugira ngo bihagarike intambara.


Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zasenye imbaraga z’ingabo za Iran zirwanira mu mazi, bityo ko gufunga umuyoboro wa Hormuz bitazashobokera IRGC.


Gen Naeini yari aherutse gutangaza ko niba Perezida Trump yumva ko igisirikare cya Iran kirwanira mu mazi cyasenywe, akwiye kohereza ubwato bw’intambara mu kigobe cya Perse, akareba igikurikiraho.


Ati "Trump ntiyavuze ko igisirikare cya Iran kirwanira mu mazi cyasenywe? Niba ari ko biri, nagerageze kohereza ubwato bwe mu kigobe cya Perse."


Gen Naeini yiyongereye ku rutonde rw’abayobozi bakomeye benshi bo muri Iran biciwe muri iyi ntambara, barimo abo ku rwego rwa gisivili n’abasirikare. Muri bo harimo Ali Hosseini Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu.

Gen Ali Mohammad Naeini yiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran mu ijoro ryakeye

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.