Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Element EleéeH utegerejwe mu gitaramo ahuriramo na Sheebah yageze muri Uganda (Amafoto)

NSHUTI KENNEDY 0

Element EleéeH utegerejwe gutaramira i Kampala kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 hizihizwa umunsi mukuru wa Eid al-Fitr yageze muri Uganda mu gitondo cy’uyu munsi.


Akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, Element EleéeH yakiriwe na Alex Muhangi usanzwe ategura ibi bitaramo wari kumwe n’itsinda ry’abanyamakuru batandukanye.


Byitezwe ko uyu muhanzi ataramira mu gitaramo cya ‘Comedy Store’ bise ‘Eid Day’ gitegerejwe ku wa 20 Werurwe 2026 aho agomba guhurira n’abahanzi barimo Sheebah Karungi, King Saha, Laika, Rema Namakulah, Maddox,Mesach Semakulah n’abandi benshi.


Uretse abahanzi bakora umuziki, uyu muhanzi araza gutaramana n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda nka MC Mariachi,Mudrat&Chicko n’abandi benshi biganjemo abazamukiye muri ibi bitaramo bya ‘Comedy Store’.


Element ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite abakunzi batari bake muri Uganda by’umwihariko akunze kubigaragarizwa mu bitaramo atumirwamo.


Uyu muhanzi ni umwe mu biyambajwe kuzataramana na Vybz Kartel mu bitaramo bizazenguruka ibihugu nka Kenya, Uganda ndetse n’u Rwanda.


Ku rundi ruhande ari no gukora kuri album ye ya mbere yitegura kumurikira mu bihugu bitandukanye birimo na Uganda nk’uko yanabyemereye IGIHE mu minsi ishize.


Ni album Element yitegura guhurizaho abahanzi batandukanye nka Ruger, Kizz Daniel, Qing Madi n’abandi.

Element EleéeH yakiriwe na Alex Muhango wari kumwe n'itsinda ry'abo bakorana

Element akigera ku kibuga cy'indege yabanje kuganira na Alex Muhangi

Element EleéeH yakiranywe urugwiro i Entebbe

Mu bagiye muri Uganda harimo Director Gad byitezwe ko hari amashusho Element afatirayo

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.