
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko amavuriro y’ibanze adakora agiye gufungwa, agahindurirwa ibyo yakoreshwaga.
Yagaragaje ko mu ibarura ryakozwe byagaragaye ko amavuriro angana na 10% by’ayo u Rwanda rufite adakora, cyangwa ari ahantu hadakwiriye, akaba agiye guhindurirwa ibyo akora.
Kuri ubu hari amavuriro y’ibanze 1.294 u Rwanda rufite bivuze ko 10% by’ayo yaba ari amavuriro 129.
Zimwe mu mpamvu zituma adakora harimo umubare muke w’abaganga, abaforomo n’abandi bakozi, ubuke bw’ibikorwaremezo, kuba hari ayahawe abikorera ku mpamvu zitandukanye batabasha gukomeza gukora, inyubako zikoreramo zikangirika n’ibindi.
Minisitiri Dr. Nsanzimana ati “Icyo turi gukora n’ibyo dukora, ni ukuzihindurira uburyo zakoreshwaga. Ni byinshi. Buri karere kaba gafite ibyo gateganya, hari abashobora kuhagira ECD ku bana, abashobora kuhagira aho abantu bahurira n’ibindi.”
Yakomeje ati “Kuyagira akinze adakora, usanga ari ikibazo kandi kigomba gukemuka.”
Yasobanuye ko muri iryo sesengura ryakozwe hari amavuriro y’ibanze byagaragaye ko ibibazo afite byakemurwa zigakora neza kandi ko biteguye kuzifasha zigakomeza gukora neza.
Yanavuze ko ibijyanye no kwishyura amavuriro y’ibanze biza ku isonga, kuyagezamo imiti n’ibikoresho ndetse no kongeramo abakozi.
Yanerekanye kandi ko abakoresha RAMA na bo basigaye bemererwa guhabwa serivisi ku mavuriro y’ibanze.
Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko ku bijyanye n’ibikorwaremezo kandi yagaragaje ko amavuriro y’ibanze 80% ari yo gusa akorera mu nyubako zabugenewe mu gihe izindi zikorera mu nyubako z’utugari cyangwa izindi zikodeshejwe.
Kuri ubu amavuriro y’ibanze 562 ntabwo afite amazi atangwa na WASAC nubwo hari gushyirwa imbaraga mu guharanira ko agezwamo amazi.
Hari kandi amavuriro y’ibanze arenga 200 adafite umuriro w’amashanyarazi ufatiye ku muyoboro mugari aho 35% muri yo akoresha ingufu z’imirasire y’izuba.
Abivuriza mu mavuriro y’ibanze bavuye ku bihumbi 70 mu 2017 bakaba bagera kuri miliyoni enye kandi imibare ikomeje kwiyongera.
MINISANTE kandi iteganya gushyiraho amavuriro mashya 100 azubakwa mu myaka itanu. Hazitabwa cyane kuri gahunda yo kureba ahakenewe ivuriro, ubusabe bw’abaturage, kuba nta rindi vuriro riri hafi yabo no kubona abakozi bashya.
Hari kandi n’amavuriro y’ibanze agera kuri 420 akeneye kuvugururwa ngo ajyanishwe n’igihe.

MINISANTE igiye gufunga amavuriro y'ibanze adakora agiye gufungwa
