
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko ibikorwa byo kugerageza kwiba amabanki n’ibigo by’imari mu Rwanda byagabanyutse kuko byageze kuri 3000 bivuye ku bikorwa by’ubujura 5000.
Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 19 Werurwe 2026 nyuma y’ikiganiro kuri politiki y’ifaranga n’ubutajegajega bw’imari.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko BNR yamenye ibikorwa by’ubujura byageragejwe muri Equity Bank Rwanda ndetse bikiri gukurikiranwa, yirinda kugaragaza ingano y’amafaranga avugwa muri iyi dosiye.
Yasobanuye ko hari ubujura bugeragezwa kuri banki zitandukanye bitewe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ariko ibikorwa byo kugerageza kwiba banki zitandukanye byagabanyutse mu 2025 ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Ati “Kubera gukoresha ikoranabuhanga tubona ko hari ubujura bushingiye kuri serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga ariko ubwo bujura ikigaragara ni uko mu mibare cyane cyane iyi myaka ibiri ishize umubare wabwo waragabanyutse aho byari bigeze ku bikorwa by’ubujura 5000 mu mwaka wa 2024, ubu ibi bikorwa twabonye ko byagabanyutse bigera kuri 3000.”
U Rwanda rufite banki z’ubucuruzi 11, Banki imwe y’Iterambere, Cooperative Bank imwe, SACCO zitandukanye n’ibigo by’imari iciriritse.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko umuntu atavuga ko hatazigera habaho abajura ahubwo hakwiye guhora hatekerezwa ku buryo bwo kurinda umutekano w’amafaranga ari mu bigo by’imari.
Ati “Kuvuga rero ko nta bujura bushobora kubaho muri serivisi z’imari aho byaba ari nko kwibeshya ni nko kuvuga ngo ku Isi ese hari umunsi hatazaba abajura? Ntabwo bishoboka, ahubwo icyo umuntu akora ni ukuvuga ngo twirinze dute nk’ibigo by’imari nk’igihugu, kugira ngo n’ubwo bujura buturuka ku ikoranabuhanga tubukumire kandi n’igihe bubaye habe ingamba zo kugira ngo ayo mafaranga aharuzwe kandi n’ababigizemo uruhare bahanwe.”
Yavuze ko ku bujura bwakozwe muri Equity Bank Rwanda amafaranga amwe yagarujwe, ndetse BNR ikora ku buryo iyo hari umukiliya bigizeho ingaruka asubizwa amafaranga ye mu minsi irindwi.
Hakuziyaremye yashimangiye ko ibigo by’imari byo mu Rwanda bifite ubwirinzi mu buryo buhagije.
Ati “Iyo tubonye mu kigo cy’imari hari abashinzwe gucunga uwo mutekano w’ikoranabuhanga cyangwa kuba bashyize ingamba zikaze kugira ngo birinde ubujura, bikaba bitakozwe na bo babazwa izo nshingano…ibyo ni zimwe mu ngamba zatumye ibyo bikorwa byo kugerageza kwiba mu bigo by’imari bigabanyuka.”
Imibare igaragaza ko muri buri masegonda 39 habaho igitero cy’ikoranabuhanga ku Isi, bivuze ko hashobora kubaho ibitero birenga 2200 by’ikoranabuhanga ku munsi.

Guverineri wa BNR Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ibikorwa by'ubujura byageragejwe ku mabanki y'u Rwanda byagabanyutse
