Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Dr. Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki

EMMY 0


Kuri uyu wa 19 Werurwe 2026, Dr. Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO).


Dr. Habineza uyobora ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, DGPR, yasimbuye kuri uyu mwanya Muzana Alice wo mu ishyaka PSD riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.


Ingabire Neema Eugénie wo mu ishyaka UDPR riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda na demokarasi, yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa NFPO.


Gisagara Theoneste wo mu ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, we yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro.


NFPO yanashyizeho komisiyo mbonezabupfura no gukemura amakimbirane, ishinzwe gahunda, ibikorwa by’ihuriro n’ubufatanye n’izindi nzego n’ishinzwe itumanaho no kungurana ibitekerezo.


NPFO igizwe n’imitwe ya politiki 11 ikorera mu Rwanda: FPR Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP, P.S Imberakuri na DGPR.


Dr. Frank Habineza na Ingabire Neema Eugénie batorewe kuba abavugizi ba NFPO



Dr. Habineza ni Umuyobozi w'ishyaka DGPR


Ingabire Neema ni umunyamuryango w'ishyaka UDPR

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.