Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Amerika ikeneye miliyari 200$ zo kwifashishwa mu kunesha Iran

EMMY 0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zikeneye miliyari 200$ zizifashishwa mu gukomeza kugura no gukora ibikoresho bya gisirikare mu guhangana byuzuye na Iran.


Donald Trump yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu gusimbuza amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byakoreshejwe n’ibindi byahawe ibindi bihugu nk’inkunga.


Ati “Iyi Si ntawayiringira kuko ihinduka vuba. Dushaka ingano nini y’amasasu nubwo tuyafite, dufite menshi ariko yaragabanyutse kubera ko twayahaye Ukraine.”


Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’aya mafaranga, Minisitiri w’Intambara wa Amerika, Pete Hegseth, yagize ati “Kwica ababisha bisaba amafaranga.”


Hegseth avuga ko bakeneye aya mafaranga ngo abe yakwifashishwa mu byo bazakenera gukora mu bihe bizaza.


Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu cyumweru cya mbere honyine, intambara yabatwaye miliyari 11,3$. Ubu iyi ntambara yinjiye mu cyumweru cya kane.


Miliyari 200$ ubuyobozi bwa Trump buri kwifuza ziyongera ku ngengo y’imari ya miliyari 838$ Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yagenewe, yemejwe muri Mutarama 2026.


Amerika ikeneye miliyari 200$ zo kwifashishwa mu kunesha Iran

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.