
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko amatora y’uzawuyobora ateganyijwe mu mpera za 2026 azaba akomeye cyane kuko azaba arimo abakandida benshi.
Mu kiganiro L’Invité cya TV5 Monde, Mushikiwabo uri mu bakandida yabwiye umunyamakuru Patrick Simonin ko umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ubamo ihatana rikomeye kubera ko haba hari benshi bafite ubushobozi bwo kuwuyobora.
Yagize ati "Igihugu cyanjye cyamaze gutanga kandidatire yanjye. Rwose ndabizi ko hari benshi bavuga Igifaransa ku Isi bafite ibisabwa kugira ngo bayobore uyu muryango. Ni umwanya ubamo ihatana rikomeye, bityo twiteze ko bizasaba imbaraga mu gutora Umunyamabanga Mukuru mu bakandida bazahatana."
Byamaze kwemezwa ko Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azahatanira uyu mwanya ndetse bivugwa ko Dr. Coumba Ba wo muri Mauritanie na we azawuhatanira.
Mushikiwabo yatangaje ko abazahatanira uyu mwanya bazaba ari batatu cyangwa bane, ariko ko kubera ko gutanga kandidatire bizarangira tariki ya 15 Gicurasi 2026, bisaba gutegereza kugira ngo abakandida bose bamenyekane bidasubirwaho.
Ati "Azaba ari amatora akomeye cyane. Byerekana uburyo umuryango wacu ukunzwe kandi ufite imbaraga. Rero ndi umwe mu bakandida kandi nishimiye cyane kubasha kongera guhatana."
Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF izabera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge tariki ya 15 kugeza n’iya 16 Ugushyingo 2026 ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Louise Mushikiwabo yagaragaje ko umwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF ubamo ihatana rikomeye
